skol
fortebet

RDC: ishyirahamwe ry’aborozi ryavuze ko FDRL imaze kuritwara inka zirenga 1000

Yanditswe: Friday 19, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inka zirenga 1000 nizo zimaze kwicwa izindi zirasahurwa n’imitwe yitwaje intwaro muri territoires za Masisi na Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5.

Sponsored Ad

Ibi byemejwe kuri uyu wa gatanu n’ishyirahamwe ry’aborozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru “ACOGENOKI” nkuko byanditswe n’urubuga rwa radio Okapi.

Iri shyirahamwe ritunga agatoki umutwe w’inyeshyamba wa FDLR usanzwe urwanya u Rwanda kuba ku isonga muri ibi bitero.

Ni ibitero ngo byahungabanyije bikomeye ubworozi bwa benshi cyane cyane abafite inka nyinshi.

Ubwoba ni bwinshi kuri aba borozi ndetse ngo abenshi muribo batangiye kugurisha inka zabo mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kugirirwa urugomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa