skol
fortebet

Uganda : Umupfakazi wa Nyakwigendera AIGP Kaweesi yibarutse

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2017, umugore w’ umuvugizi wa polisi ya Uganda Andrew Felix Kaweesi uherutse kwicwa yibarutse umwana w’ umuhungu.
Annet Kaweesi abyaye umwana wa kane nyuma y’ umunsi umwe gusa uwari umugabo we ashyinguwe.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima watangaje iyi nkuru yemeje ko umubyeyi n’ umwana bombi bameze neza.
Ku rundi ruhande polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2017, umugore w’ umuvugizi wa polisi ya Uganda Andrew Felix Kaweesi uherutse kwicwa yibarutse umwana w’ umuhungu.

Annet Kaweesi abyaye umwana wa kane nyuma y’ umunsi umwe gusa uwari umugabo we ashyinguwe.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima watangaje iyi nkuru yemeje ko umubyeyi n’ umwana bombi bameze neza.

Ku rundi ruhande polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica AIGP Kaweesi, umurinzi we ndetse n’ umushoferi we. Byabaye ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe.

Inspector General of Police Gen Kale Kayihura yabwiye abitabiriye umuhango wo gushyingura AIGP Kaweesi ko bataye muri yombi abakekwaho kwica Nyakwigendera, avuga ko umwe yafashwe ahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu polisi ya Uganda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko abatawe muri yombi bari muri kasho gusa yongeraho ko yirinze gushyira ahagaragara ibyirondoro n’ amafoto yabo kugira ngo bitica iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa