skol
fortebet

Umuyobozi w’urukiko rw’Ingabo muri RDC yiciwe mu gace karasiwemo ambasaderi w’Ubutaliyani

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Umuyobozi wa parike [parquet] y’Ingabo za FARDC I Rutshuru,witwa Major Williams Mulahya Hassan Hussein,yiciwe mu mutego mu gace ka Rutshuru ahaherutse kwicirwa Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC,Luca Attanasio.

Sponsored Ad

Ubwo uyu muyobozi yavaga i Goma yerekeza muri santere ya Rutshuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02Werurwe 2021, yatezwe agatego n’abantu bikekwa ko ari inyeshyamba bamisha amasasu ku modoka yarimo birangira yishwe.

Undi wakomerekeye muri iki gitero ni Col Lumbu usanzwe Komanda wa Regima 3409 mu ngabo za FARDC.

Col Lumbu wakomeretse yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Rutshuru cyo kimwe n’umurambo wa Major Williams Mulahya Hassan Hussein.

Ukorera Parike ya Rutshuru yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ati "Ubu mvuye mu buruhukiro aho twashyize umuyobozi wacu.Yapfuye.Nyuma y’icyumweru gishize ari i Goma yari agarutse i Rutshuru ariko ikibabaje ubwo yari ageze i Katale,imodoka ye yarashweho n’abagabo bari bitwaje imbunda.

Yahise apfira muri ayo masasu ndetse n’uwo bari kumwe Komanda waregiment ya 3409 nawe yakomeretse cyane."

Amakuru aravuga ko aba bagize ba nabi bishe uyu muyobozi nabo bahise bicwa barashwe.

Ibi byabereye muri aka gace ka Rutshuru nyuma y’icyumweru kimwe gusa hiciwe uwahoze ari Ambasaderi w’ u Butaliyani muri DRC witwa Luca Attanasio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa