Komisiyo y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire ya Perezida Paul Kagame- AMAFOTO
Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017
Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora (NEC) aho agiye gutanga kandidatire ye izamwemerera guhatana mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.
Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, nyuma yo kwakira Kandidatire ya MPayimana Phillipe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Paul Kagame uzahagararira Ishyaka RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.
Perezida Kagame yabanje gusuhuza abaturage bari (...)
Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora (NEC) aho agiye gutanga kandidatire ye izamwemerera guhatana mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.
Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka, nyuma yo kwakira Kandidatire ya MPayimana Phillipe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Paul Kagame uzahagararira Ishyaka RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.
Perezida Kagame yabanje gusuhuza abaturage bari bamutegereje kuri NEC
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame ari mu bamuherekeje kuri NEC, ubwo yari aje gutanga kandidature
- Abategereje bo ni benshi harimo n’abarwanashyaka ba RPF
Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
- Abakozi ba RRA bahageze kare baje kwakira Perezida Kagame
- Abanyamakuru ni benshi barimo n’abanyamahanga
Mu bayobozi batandukanye bagaragaye kuri NEC barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François n’abandi.
- Abanyamakuru bitegiuye n’ibikoresho byabo
- Minisitiri James Musoni n’umuyobozi wa FPR, Francois Ngarambe
Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.
- Perezida Kagame yageze kuri NEC ategerejwe n’abantu benshi
Perezida Kagame kandi yaje gutanga Kandidatire ye aherekejwe n’Umukobwa we Ange Kagame. Mu gusohoka aho NEC ikorera basohotse bari kumwe bakomerwa amashyi n’abantu benshi.
12: 50 Perezida Kagame asohotse mu cyumba cya Komisiyo y’ igihugu y’ amatora. Yerekeje mu cyumba cya RRA Aho agiye kugirana ikiganiro n’ abanyamakuru
Ibitekerezo
Uyu niwe muyobozi ubereye u Rwanda
Uyu niwe muyobozi ubereye u Rwanda
Ahoooooooooo!!!!!!! Wowe muzehe rangiza inshingano zawe gusa twe amajwi tuyagundagazeho bumirwe!!!!
Intore ibasumba...tuzagutora.
Yewe nimba niyo yambaye agakote naho ubundi ni imbazo nta kabiri.Wasanga murugo byongeye kudogera Nyiramongi yahawe imigeri...
Ariko nkawe wiyise Muhire, uravuga nabi umukuru w’igihugu cyacu nabi ngo bitange iki? Abanyarwanda tumuri inyuma. Kudutukira Président wacu ntibizambuza kumuha ijwi ryanjye. Muzehe wacu Komera, kandi warakoze cyane kutwemerera kongera kwiyamamaza
Itariki iratinze ngo tuguhundagazeho amajwi Nyakubahwa Perezida wacu,Paul Kagame.