skol
fortebet

Mu masaha abarirwa ku ntoki impunzi zishaka gutaha ziratangira kubarurwa

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018 baratangira igikorwa cyo kubarura impunzi zishaka gutaha.

Sponsored Ad

Ni mu gihe hashize arenga abiri zimwe mu mpunzi zo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ziri mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zigaya ibiribwa zihabwa zimvikanisha ko zishaka gusubira iwabo.

Igikorwa cyo kubarura impunzi zishaka gutaha kiratangirira mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi.

Leta y’ u Rwanda mu ivuga ko iki gikorwa cyo kubarura impunzi zishaka gutaha kizakurirwa no gushakira uburyo abasabye gutaha bagasubira mu bihugu byabo nk’ uko byatangaje na Rwahama Jean Claude umukozi wa Minisiteri y’ Imicungire y’ Ibiza no gucyura impunzi MIDMAR.

Rwhama Jean Claude avuga ko impunzi z’ Abarundi ziri mu Rwanda zo zaba ziretse gusubira iwabo gusa impunzi y’ Umurundi yakumva ishaka gutaha nayo ntihejwe.

Yagize ati “Impunzi zizaba zagaragaje ko zishaka gutaha Leta izishakira imodoka zigataha. Izizasigara nazo ni uguhora iteka tubatoza kubahiriza amategeko yacu ntabwo dushobora gutunga impunzi zitubahiriza amategeko”

Mu minsi ishize UNCHR na PAM bongere amafaranga agenerwa impunzi imwe ava ku kuri 5 700 agera 6000 birengaho make.

Muri Gashyantare impunzi zirenga 8 zarapfuye biturutse ku myigaragambo zari zakoze zikanasagarira abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa