skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umwami w’abami w’Ubuyapani [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Nyakubahwa Paul Kagame na madamu we,Jeannette bagiranye ibiganiro n’umwami w’abami w’Ubuyapani witwa Ampereur w’ Ubuyapani Akihito n’ umugore we Michiko Shōda ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi 2 bagiriye muri iki gihugu cyo muri Asia.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 07 Mutarama 2019,nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Tokyo mu Buyapani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rutangira kuri uyu wa 8 kugeza kuwa 9 Mutarama 2019.

Uru ruzinduko rw’iminsi 2 Perezida Kagame yagiriye mu Buyapani ruzarangira agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame azageza ijambo ku ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda, anaganire n’amahuriro y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani na AU ndetse n’iry’u Buyapani n’u Rwanda.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa