skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rwifuza kubana amahoro n’abaturanyi

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira y’amahoro ndetse rwifuza kubana neza n’ibihugu bituranyi ariko byo bidashaka inzira iboneye.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kikigerageza gushaka umubano mwiza n’ibihugu bituranyi ndetse ritararenga aho yavuze ko mu gihe umuturanyi mwahahiranaga mutakibanye neza ugomba kugerageza kwigira.

Yagize ati “Ku rwego rw’ibihugu tuzakomeza gushaka uko twabikemura. U Rwanda ni agati gasharira udapfa kurya gusa. Ntabwo dukwiriye kwemera ko abantu batuvana mu nzira y’iterambere ngo batujyane ahandi.

Nta n’umwe ushobora guhitamo intambara mu gihe hari igisubizo cy’amahoro. Tuzakomeza guhitamo inzira y’amahoro ariko hari umurongo ntarengwa. Ntituzemera ko hari uhindura intambwe n’intego twahisemo.

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kubana n’umuturanyi ari byiza ariko iyo adashatse ko mubana ukwiriye kwishakira ibisubizo.

Yagize ati “Tuzakomeza kubigenza neza uko bikwiye. Ntawe ukwiriye kubana nabi mu gihe ataragerageza kubana neza. Igihe hakiri uburyo umuntu arakomeza akagerageza. Ariko hari igipimo bigeraho umuntu akabishakira undi muti.”

Perezida Kagame yibukije abacuruzi ko bakwiriye kuzamura abaguzi kuko ntawabasha gukira wenyine aho yaboneyeho kubabwira ko ari ukubara nabi iyo ugiye mu bikorwa bidaha abandi ubushobozi bubazamura.

Ibitekerezo

  • Imana ishaka ko abantu yaremye babana mu mahoro.Na yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukundana,bakareka kurwana.Ndetse muli Matayo 5:44,Yesu yadusabye gukunda abanzi bacu.
    Ikibazo nuko abantu bananiye Imana.Bararwana,baricana,bariba,barasambana babyita gukundana,etc...Ese bizakomeza gutya?OYA.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Hanyuma isi izaba paradizo.Ndetse Imana izakuraho Urupfu n’Indwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa