skol
fortebet

Ruhango: Umupolisi arashinjwa gukubita umuturage agahita apfa

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi umupolisi akubise umuturage witwa Matabaro Faustin ahita yitaba Imana nyuma gato y’uko agejejwe ku bitaro.

Sponsored Ad

Ibi bibaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Nzeli 2018 mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinazi akagali ka Burima umudugudu wa Bulima ubwo umupolisi witwa Shumbusho Jean Damascene akubise umuturage witwa Matabaro Faustin uri mu kigero k’imyaka hagati ya imyaka 30 na 35 ahita apfa

Byabaye mu gisa n’umukwabo polisi yakoraga wo guhiga abantu badafite ibyangombwa bari baremye isoko rya Kinazi ubusanzwe rirema kuwa3 no kuwa6.

Bayavuge Emmanuel wafatiwe hamwe na Nyakwigendera yatangarije ikinyamakuru UMURYANGO uko byatangiye

Yagize ati “ Hari hagati ya saa munani na saa cyenda ubwo twari twicaye ahantu turuhuka hanyuma abasore babiri bari bambaye civil barahadusanga batubaza igihe twahereye tunywa bahita bakuramo amapingu baba bayambitse Nzobe ubwo dutangira kutumvikana tubabaza icyo batuziza hanyuma mba ndahagurutse Nyakwigendera Matabaro nawe aba arirutse Shumbusho(umupolisi) amwirukaho baba basimbutse umukingo bose baragwa mu kubyuka Shumbusho ahita akubita Matabaro umugeri mugatuza ahita amwambika amapingu kukaboko kamwe barazamukana bageze ruguru niko gutangira kumukubitagura ibisheke, ariko byagaragaraga ko umugeri wari wamuzahaje, hanyuma babonye atangiye gusamba baramudusigira barigendera.”

Nubwo aba bapolisi bari batari bambaye impuzankano ibaranga ntibyabujije abaturage kubamenya kuko basanzwe babazi ari abapolisi.

Nyakwigendera yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinazi akihagera nibwo yahise ashiramo umwuka. Mu masaha y’ umugoroba ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ku kigo nderabuzima.


Abaturage bari ku kigo nderabuzima

Nyakwigendera Matabaro yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu. Amakuru UMURYANGO wamenye muri iki gitondo cyo ku Cyumweru ni uko umurambo utaraye ku kigo nderabuzima cya Kinazi ahubwo wajyanywe bitaro bya Ruhango ibintu abaturage batishimiye kuko umuntu wabo yari yamaze gushiramo umwuka.

Icyo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ku kibazo cy’ umupolisi ushinjwa gukubita umuturage agapfa

Sindiheba Yusuf

Ibitekerezo

  • Ngahoda.!!!! Uwose nawe yarwanyije police ashaka kuyambura umugeri kononeho ntambunda baribafite ngo tuze gutangarizwako yaragiye kwambura umupolice imbunda???

    Uyu murenge wabaye nk ’akarwa kibereye mu kindi gihugu kitari u Rwanda abaturage baho baragatoye, ubuyobozi bwikorera ibyo bushatse.

    Name bamuhane uwo much polisi rwose

    Mana weeee!! ibi byo birafatwahe mwakabyaramwe. leta nitabare bimaze kurenga ubwenge bwa muntu. ababantu barikwicwa muri buno buryo bashobora kuba umuvumo kugihugu cyacu,ubuse aba bana bazarerwa nande. rwose inzego z’umutekano zacu turazemera abo bazivangira nibahanwe by’intangarugero ijo bitazamera nk’iburundi aho police yica umuntu ikiyongeza undi leta ikicecekera.

    Uyu yarwanyije umuporisi ashaka kumwambura ukuguru kwe, umupolisi ahita akumukubita mugatuza da

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa