skol
fortebet

Ubutekamutwe bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaza ko ubutekamutwe mu gihugu bukomeje gufata indi ntera, aho miliyoni Rwf 280 zaburiwe irengero kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2020.

Sponsored Ad

Imibare ya BNR igaragaza ko mu byaha by’itekamutwe 141 hatikiriye izi miliyoni mu gihe izigera kuri 89 zagarujwe.

Itekamutwe rikoresheje ikoranabuhanga niryo riza ku isonga mu gihe abaturage bagenda bahugukirwa no gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Mu 2019, mu mezi icyenda hari habonetse ibyaha 102 byatwaye agera kuri Rwf miliyoni 281 zaburiwe irengero.

Mu buryo bwifashishwa n’abatekamutwe, harimo ubwitwa phising (hoherezwa imeli igamije kwiba imibare y’ibanga), Vishing ( guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni hagamijwe kwiba) no kutabika neza imibare y’ibanga.

BNR isaba abaturage kuba maso mu gihe hari ibikorwa byinshi byo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa