skol
fortebet

“Abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo barananiwe kandi bazakomeza kunanirwa” – Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu gutangiza umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27,Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abanyarwanda baciye mu bihe bikomeye ariko nta gihe bunze ubumwe kurusha ubu ndetse ko abashaka kubacamo ibice bazakomeza kunanirwa.

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro n’abantu bari batumiwe muri Kigali Arena,Perezida wa Repubulika yavuze ko niba abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batagira isoni zo kuyihakana,Abanyarwanda batagakwiriye kugira ubwoba bwo kubarwanya.

Ati “Niba abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batagira isoni ryo kuyihakana kuki njye nawe twagira ubwoba bwo kgukomeza guhangana nabo.

Yakomeje ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe kuko utwibutsa byinshi bikomeye.Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu.Abakoze ayo mahano baracyidegembya hirya no hino ku isi.Ntabwo twakwemera ko uburemere bw’ayo mateka buduherana……

Kongera kubaho nk’igihugu tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza,rubabereye bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayafatishije amaboko yombi abifuzaga kubarangaza no kubatesh igihe,Abanyarwanda barushijeho kunga ubumwe

Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu.Ndavuga cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage….Niyo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite impraga kandi bazi uko bahangana n’ibibazo igihugu cyabo gicamo ariyo mpamvu bamwe mu bashaka kugoreka ukuri no kubasubiza inyuma bitakunda.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kurinda ibyo bagezeho ariyo mpamvu baha ubutabera abashaka guhungabanya umutekano wabo.

Perezida Kagame avuga ko hari abagoreka ukuri bakavuga ibinyoma bagatinda ku buryo bagejejwe mu Rwanda aho kwita ku bikorwa by’iterabwoba bakoze.

Perezida Kagame yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeje gushinga imizi ndetse icyizere bafitanye hagati yabo ndetse n’icyizere bafitiye ubuyobozi bikomeje gutuma u Rwanda rwandika amateka agora benshi gusobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa