skol
fortebet

Depite Mukama Abbas yagereranyije u Rwanda na Israel ituranye n’ abanzi ariko ikaba ikomeye

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yagereranyije u Rwanda na Israel avuga ko ibi bihugu byombi bituye hagati y’ abanzi babyo asaba Abanyarwanda gukora cyane u Rwanda rugatera imbere kuko ngo kuba Israel ituye hagati y’ abanzi bayo ntabwo byayibujije gukomera.
Hon. Mukama yabivugiye mu nama yamuhuje n’abaturage bo mu Kagarika Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018.
Gusura abaturage mu tugari dutandukanye mu Mujyi wa (...)

Sponsored Ad

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yagereranyije u Rwanda na Israel avuga ko ibi bihugu byombi bituye hagati y’ abanzi babyo asaba Abanyarwanda gukora cyane u Rwanda rugatera imbere kuko ngo kuba Israel ituye hagati y’ abanzi bayo ntabwo byayibujije gukomera.

Hon. Mukama yabivugiye mu nama yamuhuje n’abaturage bo mu Kagarika Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018.

Gusura abaturage mu tugari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali, ni gikorwa Umutwe w’Abadepite wakoze muri wikendi ishize, aho abadepite baganiriye n’abaturage ku ruhare rwabo mu mihigo y’uturere, ibibazo by’ibiyobyabwenge, kwita ku isuku n’ibindi.

Ubwo yaganiraga n’abaturage, Mukama yababwiye badakwiye kwicara ngo bumve ko u Rwanda rwageze iyo rujya, avuga ko uko rugenda rutera imbere ari ko rugira abanzi benshi bamwe bakaba baratunguye benshi.

N’ubwo mu mvugo atakunze kwerura, Mukama byumvikanaga ko avuga Igihugu cya Uganda, aho umubano wacyo n’u Rwanda utameneze neza, bitewe n’uko hari Abanyarwanda bakunze kuhafatirwa bagahohoterwa bikomeye.

Yagize ati “Dushobora kuba twicaye tuzi ko twageze iyo tugomba kujya. Burya u Rwanda rwacu uko rugenda rutera imbere ni ko tugira abanzi benshi na ba bandi mwari muzi ko ari inshuti zacu icyo mutazi ni iki? Bariho guhinda bitunguranye, ni ko isi imeze, yewe n’Imana iyo ikuzamuye ni na ko abanyamashyari bagenda baba benshi bakubita agatoki…”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abari bazwi ko batabanye neza n’u Rwanda, aho ngo hari n’abandi biyongereye.

Ati “Twatekerezaga Kongo n’abo bo hirya duhana umupaka n’Intara y’Amajyepfo ni bo twumvaga ko ari abantu… Yewe n’abo batwirukaniye Abanyarwanda babaga hirya ya Rusomo kera kuri wa mu perezida wundi ni bo twari tuzi ariko ibibera hirya ya Gicumbi buri wese ntiyatunguwe? Ntitwatunguwe twese?”

Iyi ntumwa ya rubanda yasabye abaturage gushikama bagaharanira icyagirira igihugu akamaro.

Nk’ uko byatangajwe na Izubarirashe Mukama Abbas yifashishije urugero rw’Igihugu cya Israel kidacana uwaka na bimwe mu bihugu by’Abarabu gituranye na byo, yavuze ko n’u Rwanda ibihugu bituranye na rwo byose atari abakunzi, abasaba guhirana ingufu bagaharanira ubumwe bwabo.

Ati “Uko Israel iriho mu bihugu by’Abarabu iriho kubera ingufu zayo ni yo mpamvu ifite igitinyiro, natwe aho turi mu bihugu bidukikije uwaba yibeshya ko bose badukunda waba utareba kure. Tugomba guhorana ingufu zacu, tukagira ubumwe bwacu ni ko gaciro tugomba kugira.”

Uyu muyobozi yanasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko byibasiye urubyiruko kandi ari yo mizero y’u Rwanda.

Mu minsi ishize Abanyarwanda batandatu bagaruwe mu gihugu nyuma y’iminsi urwego rw’igisirikare cya Uganda rubashimuse rukabakorera iyicarubozo nk’uko babibwiye itangazamakuru.

Umwe uherutse kugarurwa mu gihugu witwa Cyemayire Emmanuel yashimangiye ko muri Uganda hari Abanyarwanda benshi barwanya Leta y’u Rwanda, aho ngo igihe habonetse udahuje na bo ibitekerezo bamurwanya bivuye inyuma, bakoresheje inzego z’igisirikare cva Uganda.

Ubwo habaga Inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Museveni wa Uganda ariko ibyaganiriwe ntabwo byigeze bitangazwa.

Ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu bombi byabaye nyuma yaho mu ntangiriro z’uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yoherejwe nk’Intumwa ya Museveni agirana na Perezida Kagame ibiganiro.

Nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise, yatangaje ko mu biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri Kutesa bakomoje ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ikindi baganiriye cyari uko imibanire y’ibihugu byombi imeze harimo Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi no kuburirwa irengero muri Uganda, bitera umwuka mubi n’imiryango myinshi ikaba isaba Leta yabo ko yagira icyo ikorera abayo.”

Ibitekerezo

  • Mukama Abbas ni umusilamu.Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka mu buryo bwa politike.Ariko jyewe nk’umukristu,ntabwo nemera ko yatugereranya na Israel.Kimwe n’Abaslamu,ntabwo ISRAEL yemera ko Yesu ari umwana w’imana wadupfiriye kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka.Muli YOHANA 3:16,imana isobanura neza ko abantu bose batemera ko Yesu ari Mesiya imana itabemera kandi batazabona ubuzima bw’iteka.Muli abo batamwemera,harimo Abaslamu na ISRAEL.Kubera iyo mpamvu,Honorable Mukama nasigeho kugereranya u Rwanda na Israel.Twebwe twemera Mesiya wacu,ariko ISRAEL ntimwemera.Ndetse ISRAEL niyo yishe YESU,umwana w’imana.Kubera iyo mpamvu,Bible isobanura neza ko ISRAEL itakiri ubwoko bw’imana.

    Ubwo nawe yatangiye najya kugatebe azumva

    tujye tureba ko atari twe kibazo kuko ntibyumvikana ukuntu abaturanyi bose tutumvikana na Israeli si urugero rwiza kuko yirirwa yiyenza yica abaturanyi bayo byongeye abadukikije baturusha ubukungu aha ntitwakwirengagiza ko n’abanyarwanda twese tudakundana kuko harimo n’abafatwa nk’abo baturanyi babi

    Aho Depite aratubeshye rwose. Abisirayeli n’abarabu bose ni bene Aburahamu kandi bapfa ubushotoranyi no kwishyira hejuru kwa Isirayeli. Ikibazo Leta yacu ifite rero nuko yigize igikoresho cy’abanyamelika mu guteza akajagali mukarere kacu kugira ngo Afurika ikomeze isahurwe umutungo kamere abaturage bakabigwamo. Ibihugu by’abaturanyi rero byatahuye uwo mugambi mubisha wa Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa