skol
fortebet

Gen(Rtd) James Kabarere yahawe imirimo,Clare Akamanzi umaranye RDB imyaka isaga 10 arasimbuzwa

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paulo Kagame yatanze imirimo muri Guverinoma, aho yagize Gen (Rtd) James Kabarere uherutse koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye mu buryo bukurikira:

- Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

- Francis Gatare agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).

- Prof. Nshuti Manasseh agirwa Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

- Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

- Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda.

- Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Ibitekerezo

  • Abayobozi bashya tubifurije imirimo myiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa