skol
fortebet

Guverinoma yatangaje igihe Guma mu rugo ya Kigali izarangirira ibikorwa bigasubukurwa

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri iki gicamunsi, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu Gihugu, harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.
Icyakora nyuma y’aho guhera kuwa 08 Gashyantare 2021,Guma (...)

Sponsored Ad

Kuri iki gicamunsi, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu Gihugu, harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

Icyakora nyuma y’aho guhera kuwa 08 Gashyantare 2021,Guma mu rugo izahita ivaho imodoka zitwara abagenzi zitangire gutwara 50%,Moto n’amagare byongere gukora n’amaduka ajye afungura kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YATERANYE KURI UYU WA KABIRI:

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu Gihugu, harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

v Kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2021, hazakurikizwa ingamba zikurikira:

Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya za nimugoroba (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

c. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi.

d. Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.Amasoko n’amaduka (markets and malls) azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 pm).

e. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za Kaminuza azakomeza gufunga.

f. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye tw’Igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi cyangwa iz’ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu Gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

g. Ingendo mu modoka rusange cyangwa mu binyabiziga by’abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

h. Moto n’amagare byemerewe gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

i. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n’amateraniro rusange birabujijwe.

j. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. Siporo ikozwe n’umuntu ku giti cye iremewe hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu za mu gitondo (5:00 AM-9:00 AM).

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

m. Insengero zizakomeza gufunga.

n. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Abagenzi bose binjira mu Rwanda bahita bishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 7, icyo gihe cyarangira bakipimisha COVID-19 (PCR test).

o. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

q. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya za nimugoroba (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Ingendo hagati y’Uturere dutandukanye zirabujijwe.

c. Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

d. Insengero zizakomeza gufunga.

e. Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango yose y’ubukwe, kwiyakira, n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

f. Gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo moto n’amagare bizakomeza.

g. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

h. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.

j. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga

2. Kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 muri iki gihe, Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri risubika amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ay’ibyiciro byihariye yari ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2021.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’umushinga wo kubaka no gukoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 09 Ukuboza 2020.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda y’iterambere rikomatanyije ry’umutungo w’amazi ya Muvumba, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 29 Mutarama 2021.

• Umushinga w’itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Prof. Alexandre Lyambabaje ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Vice Chancellor of University of Rwanda/UR).

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Luke Joseph Williams ahagararira Australia mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, afite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.

8. Inama y’Abaminisitiri yahaye Ubwenegihugu Nyarwanda aba bakurikira:

• Bwana Dale Dawson

• Bwana Yann Gwet

• Bwana David Toovey

9. Mu bindi:

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko amakipe y’u Rwanda azitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yitwaye neza iwayo (Total CAF Confederation’s Cup) rizabera muri Tuniziya no mu Rwanda, n’imikino ya nyuma y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika muri Basketball (FIBA AFROBASKET Qualifiers Windows II, ) izabera muri Tuniziya.

Bikorewe i Kigali, ku wa 2 Gashyantare 2021.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa