skol
fortebet

Mpayimana Philippe wari umenyerewe nk’ umukandida wigenga yashinze ishyaka rya Politiki

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’ umukandida ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda ntatsinde, akiyamamariza ari umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ntatsinde yashyinze ishyaka rya politiki avuga ko riharanira iterambere ry’ Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Iri shyaka rikiri gushakirwa ibyangombwa ryitwa Ishyaka ry’ Iterambere ry’ Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR)

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Ugushyingo 2018, Mpayimana yatangarije UMURYANGO ko arimo gushaka uko iri shyaka ryakwandikwa.

Yagize ati “Twararitangiye, twamenyesheje ko twarishinze ariko ishyaka iyo ritaremerwa muzi ko aba ari igitekerezo. Ni igitekerezo twashyize ahagaragara twatangiye gushaka abarwanashyaka”.

Mpayimana w’ imyaka 48 yamenyekanye cyane muri politiki y’ u Rwanda ubwo yatangazaga ko aziyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda mu matora yabaye mu mwaka ushize wa 2017.


Aha Mpayimana yari arimo kwiyamamariza mu karere ka Gisagara

Muri aya matora intsinzi yegukanywe na Perezida Kagame. Uyu munyapolitiki muri uyu mwaka wa 2018, yongeye kwiyamamaza mu matora y’ abadepite ntibyamuhira kuko nta mukandida wigenda wabonye umwanya mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Kugira ngo ishyaka rya politiki ryandikwe mu Rwanda risabwa kwerekana abantu 200 mu gihugu hose barisinyiye nk’ abarwanashyaka baryo. Ni urugendo umuntu yavuga ko rutagoye cyane ku muntu nka Mpayimana wabashije kubona imikono 600 isabwa Umunyarwanda ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa kuba umudepite ari umukandida wigenga.

Mpayimana ni umwanditsi w’ ibitabo wigeze no gukora kuri televiziyo Rwanda. Avuga ko yamaze kubona abayoboke bemeye kwinjira muri iri shyaka PPR nubwo bataragera kuri 200 asabwa ngo ryandikwe.

Mpayimana yavuze ko gushinga ishyaka yabitewe no gushaka abazajya bamufasha mu mishanga ya politiki.

Yagize ati “Gushinga ishyaka bivuze ko umuntu ashaka ko imishinga yakoraga wenyine ayisangira n’ abandi bakamufasha kuyinonosora”

Ishyaka PPR ngo ni ishyaka ryigenga ariko rivugarumwe n’ ubutegetsi. Riramutse ryemewe n’ amategeko ryaba ribaye ishyaka rya 12 mu Rwanda ryemewe mu gihe hari andi arimo na FDU –inkingi ataremererwa gukorera ku butaka bw’ u Rwanda binyuze mu mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa