skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye murumuna wa Perezida w’inzibacyuho wa Tchad

Yanditswe: Thursday 06, May 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye Abdelkerim Déby Itno nk’intumwa idasanzwe akaba n’ukuriye ibiro bya perezida w’inama ya gisirikare y’inzibacyuho muri Tchad, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibitangaza.

Sponsored Ad

Nta makuru arambuye yatangajwe ku biganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa gatatu.

Perezida Kagame azwi nk’umwe mu bari bafitanye umubano mwiza no kumvikana ku ngingo rusange zireba Africa n’uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad ubu bwugarijwe n’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga n’ubumwe bwa Africa bisaba abasirikare gusubiza ubutegetsi abasivile.

Inama ya gisirikare ikuriye Tchad iri kandi mu ntambara n’imitwe y’inyeshyamba, urugamba rwarasiweho uwari Perezida Idriss Déby Itno mu kwezi gushize agapfa.

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Tchad ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta hamwe na Major Gen Joseph Nzabamwita ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano (NISS).

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko kuba Abdelkerim Idriss Déby yagaragaye ari intumwa y’ubutegetsi bwa mukuru we Gen Mahamat Idriss Déby ari ikimenyetso ko "umuryango wa Déby uri kujya neza ku butegetsi".

Mbere na nyuma y’urupfu rwa Déby mukuru, havuzwe amakimbirane n’imyiryane mu bahungu be ku bijyanye no kumusimbura.

Abdelkerim Idriss Déby, w’imyaka 29, mu 2015 yarangije mu ishuri rya gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

Mu 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida wa Tchad.

Mu 2020, yayoboye intumwa za Tchad zoherejwe guhura na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ngo baganire ku "kuba bafungura" ambasade ya Chad i Yerusalemu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa