skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho abaminisitiri bashya barimo Gatabazi JMV n’abandi bayobozi bashya

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2021, Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu myanya mu buryo bukurikira:
Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2018.
Habyarimana Beata yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Madamu Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda
Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2021, Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu myanya mu buryo bukurikira:

Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2018.

Habyarimana Beata yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Madamu Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wayoboye Amajyaruguru mu gihe gito cy’amezi icyenda, na we akaba yari yasimbuye Bosenibamwe Aimé witabye Imana,yarayoboye Amajyaruguru guhera muri 2009 kugeza muri 2016.

Afande Gasana Emmanuel wamaze imyaka icyenda akuriye igipolisi mu Rwanda, yagarutse ku mwanya wa Guverineri yakuweho tariki 25 Gicurasi 2020 kubera ibyo yagomba kubazwa yari akurikiranyweho.Nyuma y’Amajyepfo ubu yagiye i Burasirazuba.

Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, yasimbuye Monique Nsanzabaganwa ku mwanya wa Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu Wungirije.

Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi b’Intara aho Guverineri Kayitesi Alice yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Amajyepfo; Gasana Emmanuel agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba; Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Habitegeko wagizwe Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, kuva mu myaka 10 ishize yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru anafite uburambe mu buyobozi bw’inzego zibanze.

Ibitekerezo

  • None mutubwire ministre Shyaka yah awesome iyihe mirimo??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa