skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitanu by’amatsiko kuri we birimo n’inama yagira umutoza Arteta

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Sponsored Ad

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu,Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitanu by’amatsiko birimo umugani akunda mu Kinyarwanda,ndetse n’inama yagira umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta.

Ikibazo cya mbere yabajijwe n’urubuga nkoranyambaga akunda aho yasubije ko ari: Twitter (X).

Ikibazo cya kabiri yabajijwe n’ikintu akunda cyane mu kuba sekuru w’abana b’umukobwa we, aho yasubije ko ari buri kimwe.

Icya gatatu n ingamba nziza mu zo u Rwanda rwafashe, aho yasubije ko ari uguhindura imyumvire y’abanyarwanda bakava mu kubeshwaho n’abandi ahubwo bakibeshaho ubwabo.

Ikibazo cya kane cyari inama yagira umutoza wa Arsenal,yagize ati:"N’umutoza mwiza.Ari gukora neza mu ikipe.Inama namugira n’ugukomeza agakora ibyiza kurushaho."

Ikibazo cya gatanu,Umugani w’Ikinyarwanda akunda: "Uwanze kubwirwa ntabwo yanga kubona" –Uzamura ubushobozi bw’abantu bagatekereza cyane hejuru y’ingaruka,ugakomeza mu nzira yo kugerageza gukora ibirenze washobora.

Perezida Kagame yagiriye inama abantu igira iti:“Inzira yose yo ku kugeza ku kwihesha agaciro ntikwiye kuba ikintu ugomba gusaba undi muntu kugukorera. Ntawe ubereyemo umwenda rwose, umwenda uwifiteho ubwawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa