skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuraga indangagaciro z’ubutwari abazabakomokaho

Yanditswe: Monday 01, Feb 2021

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Intwari utizihijwe nkuko bisanzwe kubera icyorezo cya Covid-19 kizengereje isi yose n’u Rwanda muri rusange.

Sponsored Ad

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter,yabwiye Abanyarwanda ko igihugu cyiza bafite ubu ari imbuto z’ubutwari bwagaragajwe n’izi ntwari.

Yasabye Abanyarwanda ko umuco w’Ubutwari ugomba kuba uruhererekane “tuzakomeza kuraga abato”.

Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

Yakomeje ashimira ubutwari bw’inzego z’ubuzima ndetse n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo mu guhangana n’icyorezo

Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa