skol
fortebet

Rubavu: Ubuyobozi bwahishuye impamvu bwafungiye umubyeyi w’abana batanu mu nzererezi

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Mukamana Elvania ufite abana batanu yafungiwe mu kigo cy’inzererezi (i Nyabushongo) kubera ’guteza umutekano muke’ mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira aho yajyaga gukambika ku muryango w’imwe mu nzu zo kuri etaje ya gatatu ari kumwe n’abana.

Sponsored Ad

Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Madame Ishimwe Pacifique, yabwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ko uyu yajyamwe mu kigo kinyuzwamo by’igihe gito abananiranye nyuma yo kuvuga ko aziyahura asimbutse etaje.

Yongeyeho ko inzobere mu buzima bwo mu mutwe zirimo kumuganiriza aho afungiye, ku buryo ngo amaze kumva ndetse ko yananditse asaba imbabazi.

Visi Meya Ishimwe Pacifique yagize ati: ’Arataha mbere y’uko iki cyumweru kirangira.’

Uyu mubyeyi asanzwe akodesherezwa n’akarere kuko nta mikoro afite.

Bimwe mu byagendeweho kugira ngo umuryango utuzwe muri uriya mudugudu ni ukuba abawugize batarenze bane, nk’uko Visi Meya abivuga.

Umuryango wa Mukamana ugizwe n’abantu batandatu bityo ntibemerewe kuhatura.

Akarere kavuga ko azubakirwa inzu ye bwite mu cyiciro kizakurikurikiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa