skol
fortebet

U Rwanda rwanenze icyemezo cy’Ubwongereza cyo guhagarika abagenzi baruturutsemo

Yanditswe: Saturday 30, Jan 2021

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kubuza abagenzi bavuye mu Rwanda kujya mu Bwongereza ari umwanzuro "udashingiye kuri siyansi".
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2021 rivuga ko ingamba rwashyizeho yaba mu “gupima, kugenzura, gukurikirana ababa barahuye n’abanduye, kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, kuvura ndetse no gutanga amakuru ku cyorezo” zoze zikorwa mu mucyo kandi himakajwe n’imikoranire n’izindi nzego.
Kuwa kane, leta (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kubuza abagenzi bavuye mu Rwanda kujya mu Bwongereza ari umwanzuro "udashingiye kuri siyansi".

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2021 rivuga ko ingamba rwashyizeho yaba mu “gupima, kugenzura, gukurikirana ababa barahuye n’abanduye, kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, kuvura ndetse no gutanga amakuru ku cyorezo” zoze zikorwa mu mucyo kandi himakajwe n’imikoranire n’izindi nzego.

Kuwa kane, leta y’Ubwongereza yongeye u Rwanda, u Burundi na Emira zunze ubumwe z’Abarabu ku rutonde rw’ibihugu ababivuyemo batemerewe kujya muri UK.

Leta y’u Rwanda uyu munsi yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa byayo mu kurwanya Covid-19 "bihoraho, bikorwa mu mucyo kandi bishimangirwa n’izindi nzego zigenga".

Muri aka karere, Tanzania na DR Congo nabyo abagenzi bahavuye ntibemerewe kujya mu Bwongereza, kubera "kwirinda ubwoko bushya bwa Covid-19."

Leta y’u Rwanda yavuze ko icyemezo cy’Ubwongereza "kidashingiye kuri siyansi", kandi iyo leta itegereje "ibisobanuro ku mpamvu z’icyemezo kidakwiriye cya leta y’Ubwongereza".

U Burundi, u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu biheruka kongerwa ku rutonde "rutukura" rw’ibihugu aho abagenzi babivuyemo cyangwa babiciyemo batemerewe kujya mu Bwongereza.

Iki cyemezo cyafashwe kigamije guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bwa coronavirus bwabonetse bwa mbere muri Africa y’Epfo,gitangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa gatanu saa cyenda ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza Grant Shapps yatangarije kuri Twitter ko abaturage b’Ubwongereza batashye ari bo bemerewe kuhagera bafite icyemezo ko batanduye kandi nabwo bakabanza kujya mu kato mu minsi 10.

Ubwongereza ntibusobanura niba muri ibi bihugu bitatu harageze ubwo bwoko bushya bwa coronavirus, muri aka karere bumaze kuboneka muri Kenya kugeza ubu.

Ibihugu 33 nibyo u Bwongereza byashyize ku rutonde rw’ibyo abaturage babiturutsemo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza.

Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bya Afurika biri kuri uru rutonde ni Angola, Botswana, Burundi, Cap Vert, RDC, Eswatini, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Ibindi byashyizwe kuri uru rutonde ni ibyiganje muri Amerika y’Epfo harimo Argentina, Bolivie, Brésil, Chile, Colombia, Equateur, Guyane Française, Guyane, Panama, Paraguay, Peru, Portugal (harimo n’ibirwa bya Madeira na Azores), Suriname, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uruguay na Venezuela

Ibitekerezo

  • Mwagiye mureka kwiyemera!!!
    Ubuse Urwanda rurusha ubwongereza siyansi ???
    Kwibona gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa