skol
fortebet

Ubutumwa bwa Ange Kagame nyuma yo guhabwa imirimo muri Perezidansi

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame , yashimiye abantu bakomeje ku mwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo agiye gutangira muri Peresindansi , aho azaba ari Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023, nibwo Ange Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze ashimira abantu bose aho yagize ati”Mwakoze mwese kunyifuriza ishya n’ihirwe , ndabyishimye kandi niteguye gukora no kuzana impinduka mu gihugu cyanjye”

Ku ya 1 Kanama 2023, nibwo Ange Kagame yagizwe umuyobozi wungirije mu kanama gashizwe igenamigambi n’ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

Ange Kagame ni umwe mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nkuko biri mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa kabiri, iyobowe na Perezida Kagame.

Ange Kagame, w’imyaka 29 n’umubyeyi w’abana babiri, ni umwana wa kabiri wa Perezida Kagame n’umukobwa umwe mu bana be bane. Yize siyansi ya politiki kuri Smith College muri leta ya Massachusetts muri Amerika.

Anafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa ’masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye cyane muri Amerika no ku isi.

Ange Kagame yagiye aboneka mu nama zikomeye mu Rwanda, zirimo nk’inama y’igihugu y’umushyikirano.

Mu 2016 ibinyamakuru bimwe byatangaje amakuru ko yari umwe mu bagize itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga ryo mu biro bya Perezida, ariko Ange Kagame n’ibiro bya Perezida barabihakanye.

Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama (1) uyu mwaka ari mu itsinda ry’abacunga umutekano wa Perezida Kagame.

Muri Kanama (8) mu 2022, Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n’icungamari kuri University of Southern California, akaba n’imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board.

IZINDI NKURU WASOMA:

Ange Kagame yahawe akazi mu biro bya Perezida

Ifoto ya Perezida Kagame arikumwe n’abuzukuru be muri BK Arena ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi

Menya impamyabumenyi Ange Kagame wahawe akazi muri Perezidansi afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa