skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wasubijwe muri GUMA MU RUGO

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021,Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu aho umujyi wa Kigali wasubijwe muri Guma mu rugo.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo (Lockdown) kubera ubwiyongere budasanzwe bw’abandura n’abahitanwa na COVID-19.
Ahasigaye hose mu gihugu ukuyemo Umujyi wa Kigali ingendo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021,Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu aho umujyi wa Kigali wasubijwe muri Guma mu rugo.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo (Lockdown) kubera ubwiyongere budasanzwe bw’abandura n’abahitanwa na COVID-19.

Ahasigaye hose mu gihugu ukuyemo Umujyi wa Kigali ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00Am) kandi amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Hafashwe icyemeze ko umunsi w’ejo tariki ya 19 Mutarama 2021 abantu bose bo mu mujyi wa Kigali batari mu ngo zabo bataha.

Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19).

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

h. Insengero zirafunze.

i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

k. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Mu kiganiro RBA yagiranye na Minisitiri Shyaka, Dr Daniel Ngamije n’umuvuzi wa Polisi CP John Bosco Kabera nyuma y’iyi myanzuro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka yagize ati “Icyo dusaba gikomeye ni uko dutinya Covid_19 kurusha gutinya inzara. Twateganyije uburyo kugeza ibiribwa ku babikeneye.

Turi Leta yumva abaturage kandi ishyira mu gaciro. Ejo hazatangwa umwanya wo kujya aho abantu basanzwe batuye.

Minisitiri w’buzima,Dr Ngamije Daniel yagize ati “ Intera icyorezo cyafashe muri iyi minsi 50 ishize iri hejuru cyane.

Abarenga 40% by’abamaze kwandura kuva COVID-19 yagaragara mu Rwanda banduye muri iyi minsi 50 ishize.

Abarenga 60% by’abahitanywe nacyo bose bitabye Imana muri iyi minsi 50 ishize. Guma mu rugo muri Kigali izadufasha guhagarika imibare y’abanduzanya mu gihe dutegereje urukingo.”

Yakomeje ati “Imiti igabanya ubukana bwa Covid-19 izaba igeze mu Rwanda mu minsi 2 izagabanya umubare w’abapfa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa