skol
fortebet

Abacunga inyubako UTC ya Rujugiro bazamuye igiciro cy’ubukode hafi 400%, abahakoreraga barataka igihombo

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Taliki 11/5/2017 nibwo abakorera mu nyubako ya UTC y’Umunyemali Rujugiro n’abandi bafatanyije babonye amaruwa ababwira ko igiciro cy’ubukode kizazamuka kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka kikagera ku madorali 40 kuri metero kare imwe (40$/m2).
Mu ibaruwa Umuryango ufitiye kopi ubuyobozi bwa UTC buragira buti:”Ubuyobozi bwa Union Trade Center (UTC) bunejejwe no kubamnyesha ko ibiciro by’ubukode bw’amangazine ndetse n’ibiro byo gukoreramo byahindutse ku uburyo ubu igiciro cy’ubukode kuri metero (...)

Sponsored Ad

Taliki 11/5/2017 nibwo abakorera mu nyubako ya UTC y’Umunyemali Rujugiro n’abandi bafatanyije babonye amaruwa ababwira ko igiciro cy’ubukode kizazamuka kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka kikagera ku madorali 40 kuri metero kare imwe (40$/m2).

Mu ibaruwa Umuryango ufitiye kopi ubuyobozi bwa UTC buragira buti:”Ubuyobozi bwa Union Trade Center (UTC) bunejejwe no kubamnyesha ko ibiciro by’ubukode bw’amangazine ndetse n’ibiro byo gukoreramo byahindutse ku uburyo ubu igiciro cy’ubukode kuri metero kare imwe (1m2) cyashyizwe ku madorari mirongo ine (40$). Ibi biciro bishyashya bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera taliki ya 01/07/2017”.

Abakorera muri iyi nyubako batangarije Umuryango ko kuba ubuyobozi bwa UTC bwarabatunguye bukongera igiciro kikikuba hafi 4 bagahabwa n’igihe gito cyo gutangira gukurikiza ibiciro bishya bizabateza igihombo kinini cyane cyane ko bamwe bahamaze imyaka myinshi no kwimuka bitaboroheye.

Umwe muri bo yagize ati "Aha hantu mpamaze imyaka 7, nahashoye n’amafaranga mpubaka nkurikije uko ubucuruzi mpakorera bumeze, ubu birasaba ko nimuka, kuko iki giciro gishya sinakibasha, ni igihombo gikomeye, hano hari abakiliya, nari mpamaze igihe, n’ahandi ngiye birasaba naho kwishyura ubukode ndetse no kubaka, no guhiga abakiliya kandi hano nari narafatishije.”

Uyu mucuruzi avuga ko kongera igiciro kuva ku madorali 15 yishyuraga akagera ku madorali 40 kuri metero kare imwe ari nko kubirukana. Avuga ko akeka ko bari kubirukana kubera inzu ifite ibibazo bya politiki.

Yagize ati: "Niba inzu iri mu bibazo bya politiki na Leta ntabwo ari twe twagombye kubigwamo, nta hantu igiciro nk’icyo bashaka gushyiraho kiri mu izi nyubako zose ubona, ntibadushaka, barashaka ko tuvamo, ariko bari bakwiye kuduha nk’umwaka byibuze tukitegura tukanashaka ahandi tujya”.

Umwe mubayobozi ba Nakumatt nawe yatangarije Umuryango ko iki cyemezo cyabatunguye ariko bari mu biganiro n’abacunga iyi nyubako ngo babe bagira icyo bahurizaho.

Avuga ko bigoye ko bahakorera bishyura igiciro cy’ubukode kiri gusabwa kandi ko niyo bakwishyura abandi bakimuka byabagora kuhakorera nta bantu bahagana.

Yagize ati: ”Igiciro kikubye hafi 300%, aha hantu niho hari ubucuruzi bukomeye bwa Nakumatt, niho twatangiriye, niho hakuru mu bucuruzi bwose dufite mu Rwanda, biragoye gukomeza kuhakorera kuko n’ubwo batwemerera kutugabanyiriza cyangwa se abayobozi bacu bakemeza ko dukomeza kwishyura igiciro gishya bizaturushya kuko bishoboka cyane ko benshi bashobora kuzigendera…byatugira natwe gukorera mu nyubako y’ubucuruzi itagira abayigana ”.

Alex Muhaya, Umuyobozi Mukuru wa UTC yatangarije Umuryango ko ibyo aba bakiliya bavuga atari byo kuko igihe babahaye abona gihagije kandi ko kuriza igiciro ari ibisanzwe ndetse ari uburenganzira bwa nyiri inzu.

Ku kibazo cyo kuzamura igiciro hafi inshuro 4 ndetse bikaba bigaragara ko ari igiciro gihanitse ukurikije uko izindi nyubako z’ubucuruzi ziri Mujyi zikodeshwa avuga ko buri muntu agira igiciro cye kandi icyo bashyizeho abazakishyura bazahaguma atakishyuye bakahava bakagenda.

Yagize ati:” umwe umwe agira ibiciro bye undi akagira ibye, utabishoboye azagenda…ubu se uko ukodesha iwawe niko nkodesha iwanjye”?

Inyubako zegeranye na UTC, mu miturirwa inyuranye ihari, igiciro cy’ubukode kigenda kinyurana ukurikije igice cy’inyubako ukoreramo. Amakuru Umuryango wabashije gukusanya ni uko hirya no hino muri izi nyubako kiri hagati y’amadorali 15 na 25 kuri metero kare imwe.

Vedaste Nsabimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu akaba na Perezida wa Komite ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu Karere ka Nyarugenge, iyi komite ikaba ariyo ihagarariye imigabane ya Rujugiro mu banyamigabane 5 ba UTC, yatangarije Umuryango ko mbere yo gushyiraho iki giciro babanje bakareba uko izindi nyubako zikodeshwa ndetse n’imiterere ya UTC.

Yagize ati: ”Ndacyeka ko mbere yo gushyiraho igiciro babanje bakareba uko andi mazu akodeshwa, uko igiciro hano mu Mujyi kimeze ku nyubako, ni imyanzuro yafashwe na komite twasimbuye, iriya nyubako (UTC) niyo ya mbere, ntikwiriye kunganya ibiciro n’izi nshya”.

Uretse ikibazo cy’ubukode buhenze kivutse mu bakiliya, iyi nyubako ifite ikindi kibazo gikomeye cy’imisoro kuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyandikiye ubuyobozi bw’iyi nyubako kibumenyesha ko bugomba kwishyura ibirarane byose by’imisoro itaravuzwe umubare mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa se igatezwa cyamunara.

Vedaste Nsabimana yatangarije Umuryango ko bari mu biganiro na RRA ngo ibe yabemerera kwishyura bucye bucye ariko bikaba bitaragira icyo bitanga gifatika.

Avuga ko imyenda y’imisoro RRA yishyuza UTC ari imyenda yo kuva muri 2007 kugeza muri 2013 igihe iyi komite yari itaratangira guhagararira imigabane Rujugiro afite muri iyi nyubako nk’iyasinzwe na beneyo.

Twagerageje kuvugana n’undi mu bafite imigabane muri UTC, Makuza Jean Freddy uhagarariye imigabane ya se Makuza Desire ariko atubwira ko n’ubwo ari mu nama atagira icyo adutangariza kuko inyubako ifite ubuyobozi.

Ku kibazo cy’imisoro, Umuyobozi Mukuru wa UTC yanze kugira icyo akivugaho adusaba ko byose twabibaza RRA.

UTC yubatswe n’umunyemali Rujugiro muri 2007 akiri mu bihe byiza na Leta ariko nyuma baza kugira ibibazo. Muri 5 bafite imigabane muri iyi nyubako Rujugiro akaba ariwe munyamigabane w’ibanze kuko afitemo irenga 90% nk’uko twabitangarijwe na Vedaste Nsabimana.

Muri 2004 Leta yashyizeho itegeko rigena uko imitungo yasizwe na beneyo icungwa kuko byari byagaragaye ko hari imitungo y’abantu bishwe muri jenoside yangizwa n’abayicungaga cyangwa abayigaruriye rimwe na rimwe abana b’imiryango yaba nyirayo bakura bagasanga yarangiritse bitanabujijwe ko hari ibasanira byabonekaga nyuma bishobra kuragwa iyo mitungo itakigira beneyo.

Muri 2013 iri tegeko ryaravuguruwe rireba n’imitungo y’abantu batakibarizwa mu gihugu ku mpamvu zitandukanye kandi bataranigeze bagira umuntu uzwi ukurikirana imitungo basize.

Iki gihe UTC nayo yabaruwe mu mitungo yasinzwe na beneyo kuko Rujugiro yari yarahunze. Imigabane ye muri UTC yahise igararirwa na Komite ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu Karere ka Nyarugenge UTC ibarizwamo.

Ntabwo Umuryango wabashije kumenya amafaranga amaze kuva ku migabane ya Rujugiro ariko itegeko rivuga ko amafaranga avuye muri iyi mitungo yasinzwe na beneyo 50% ashyirwa kuri konti itabikuzwaho, naho 50% agakoreswha mu bikorwa byo kubungabunga iyi mitungo no kuyisorera.

Iyo nyiri umutungo abonetse ahabwa amafaranga ye aba yarashyizwe kuri konti ndetse agahabwa n’ayasigaye (iyo ahari) mu yari agenewe kuyibungabunga.

Vedaste Nsabimana abeshyuza amakuru yagiye avugwa ko UTC ishobora gushyirwa hasi ngo aho yubatse hazamurwa umuturirwa ureshya n’iziri kuyizamuka impande.

Yagize ati: "Nta gahunda ihari rwose yo kuyisenya, n’iki kibazo cy’imisoro gishobora gutuma itezwa cyamunara Rujugiro aramutse ayishyuye nkeka ko kitaba kikibaye, niko mbyumva.”

UTC yubakanye ubuhanga bworohereza abahacururiza n’abayihahiramo burimo pariking ihagije y’amamodoka, kuba ifite igice kinini n’ubwo izamuka igerekeranye ariko gikora ku muhanda n’ibindi.

Ubuyobozi bwa UTC bwari bwasabye abayikoreramo batazabasha kwishyura ubukode bw’amadolari 40 kuri metero kare imwe guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga bazavamo bagashaka ahandi bajya.

Nyuma yo gutakamba bamwe muri bo basaba kongererwa igihe ubu boyobozi bwabahaye ukwezi kwa Nyakanga ariko ukwa munani ibiciro bishya bigakurikizwa cyangwa bakavamo bakagenda.

UTC izamuye ibiciro mu gihe n’abandi bafite inyubako z’ubucuruzi no gukoreramo mu Mujyi hagati aho nayo iherereye bataka ikibazo cy’abakiliya nyamara igiciro cyabo kiri hasi cyane y’icyo UTC ishaka kwishyuza.

Imibare ivugwa ni uko UTC ikoreramo ubucuruzi bunyuranye bugera kuri 84 bukorera muri iyi nyubako hari amabanki, sosiyete z’itumanaho, ubwishingizi, Nakumatt n’izindi.

N’ubwo amahame ya dipolomasi na politiki atatumye hatangazwa icyatumye imitungo ya Rujugiro aho iri hose mu Rwanda ibarurwa nk’iyasizwe na beneyo kandi aha aba hazwi ndetse yose ifite imicungire izwi, amakuru ataravuzwe yemeza ko umubano wa Rujugiro na Leta y’u Rwanda umaze kuzamo agatotsi ndetse agahunga yahise yifatanya n’abandi basirikali bakuru bahuriye mu buhungiro barwanya Leta ndetse akaba ari umwe baterankunga bakomeye b’ishyaka RNC ryashinzwe na Gen Kayumba na Col Karegeya (late) na bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa hafi na Perezida Kagame.

Kuva muri 2010 hirya no hino mu gihugu hatangiwe guterwa gerenade zahitanye bamwe ndetse zikomeretsa abatari bake. Abafashwe icyo gihe batangarije iznego z’umutekano n’ubutabera ko ari abayoboke ba RNC kandi ariyo yabatumye guhungabanya umutekano mu gihugu.

Mu guca intege uyu mutwe wa RNC, Leta ikaba ishobora kuba yarahise ifatira imitungo y’umwe mubo yemeza ko ari umwe mu bawushinze akaba n’umuterankunga wawo ukomeye: Rujugiro Tribert Ayabatwa.

Mu gihe abakorera muri UTC bananirwa kwishyura ubukode bakagenda ntihanaboneke abandi babasha ibiciro bishya yashyizeho, mu bisanzwe inzu idakorerwamo ubwayo irisenya.

Ibitekerezo

  • Ngo ngwiki?

    Uyu Alex ko atishyura RRA?

    Sinumva ari OK se !!! Uyu Alex niyishyure imisoro frw ayakure mubukode bwatangwaga ibyo birarane bivemo kuko ndakeka amafrw yavaga mubukode rujugiro atarigeze ayabonaho Alex nayahereho yishyure RRA

    Niyo mucamaza wukuli izaca urykwiye unvuga ibicuramye azacurama aliko urengana azarenganurwa bishyire kera ukuli kuzagaragara ngaho nimukore mujisho ryi Mana iryamyu lizatokorwa ngaho mukomeze mubeshye Imana ifite imbaraga nubushobozi butagira ahobuhuliye nubwa bantu muzayibona kuko mutayizi izabiyereka ngaho mukomeze kubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa