skol
fortebet

Hagiye gutangazwa impinduka ku musoro ku mutungo utimukanwa waremereye Abanyarwanda benshi

Yanditswe: Friday 29, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yatangarije RBA ko bitarenze uku kwezi kwa mbere haba hamaze kumenyekana impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.

Sponsored Ad

Uyu musoro waherukaga kwiyongera cyane,ntiwishimiwe n’Abanyarwanda bituma bamwe bageza iki kibazo ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho bituma yizeza ko kigiye kwigwaho

Icyo gihe,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zarimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa