skol
fortebet

Muhanga: Mu byumweru bitatu hamaze gupfa inka 20 mu zahawe abaturage

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Inka 20 mu nka 104 zahawe bamwe mu baturage b’ umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga zimaze gupfa mu byumweru bitatu, bigakekwa ko zirimo kuzira kutishimira ikirere.

Sponsored Ad

Izi nka zatanzwe tariki ya 05 na 06 Mata, iya mbere muri izi zimaze gupfa, yapfuye tariki ya 25 z’uko kwezi kwa Kane.

Hari amakuru avuga ko izi nka zaba zirimo kuzira uburangare bw’ abayobozi b’ akarere kuko ikibazo izo nka zifite abaturage bakigejeje bakimenyeshesheje ariko imiti ntiboneke.

Bamwe mu bakozi bo muri aka karere babwiye Umuseke ko izi nka zakuwe mu bice bikonje, ku buryo byari bigoye ko zapfa kumenyera vuba ubuzima bwo mu Karere ka Muhanga, bakavuga ko byari bikenewe ko zitabwaho by’umwihariko mu gihe kirekire zivurwa.

Bavuga ko bamwe muri bo bagiye basaba imiti ihagije yo kwita kuri aya matungo yagaragaje kutishimira kiriya kirere ariko ntibayihabwa.

Zagiye zipfa mu minsi itandukanye, bakavuga ko iyo habaho ubutabazi bwihuse inyinshi zari kuvurwa zigakira nubwo Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko bikiri mu iperereza.

Ati “Ibyo twabonye ni uko habayeho uburangare kuri bamwe mu baturage batazifashe neza kuko hari izaragirirwaga ku gasozi zikahandurira indwara.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko umwe mu bakozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo (Vétérinaire) ashobora guhagarikwa kubera iki kibazo, n’ubwo yirinze kugira icyo abitangazaho.

Usibye muri uyu Murenge wa Nyarusange abaturage bavuga ko hari izindi nka enye ziherutse gupfa mu Murenge wa Mushishiro, Muhanga na Shyogwe.
Abahanga mu mibereho y’amatungo baravuga ko ikibazo gishingiye ku kuba izi nka zaguzwe zidahuye n’agace zazanywemo, ko hari hakwiye inka zijyanye n’imiterere y’Akarere ka Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa