skol
fortebet

REG yateye utwatsi abayisaba kubariha ibyabo byangijwe n’ umuriro mu minsi mikuru

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe umuriro w’ amashyanyarazi mu Rwanda REG cyakuriye inzira ku murima abaturage bakomeje gusaba ko iki kigo cyabariha ibyabo byangijwe n’ umuriro mu minsi mikuru.
Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo REG yatangaje ko umwaka wa 2017, uzatangirana n’ ibiciro bishya by’ amashyanyarazi. Ku itari ya mbere uyu mwaka ubwo iki kigo cyatangiraga gushyira mu bikorwa ibi biciro bishya, byatumye uburyo bwo kugura amashyanyarazi bunanirwa bituma abaturage babura umuriro.
Uretse kuba abaturage (...)

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe umuriro w’ amashyanyarazi mu Rwanda REG cyakuriye inzira ku murima abaturage bakomeje gusaba ko iki kigo cyabariha ibyabo byangijwe n’ umuriro mu minsi mikuru.

Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo REG yatangaje ko umwaka wa 2017, uzatangirana n’ ibiciro bishya by’ amashyanyarazi. Ku itari ya mbere uyu mwaka ubwo iki kigo cyatangiraga gushyira mu bikorwa ibi biciro bishya, byatumye uburyo bwo kugura amashyanyarazi bunanirwa bituma abaturage babura umuriro.

Uretse kuba abaturage bavuga ko uburyo bwo kugura umuriro hifashishijwe ikoranabuhanga rya telephone bwahagaze mu buryo butunguranye bigatuma babura umuriro. Mu bice bitandukanye bw’ igihugu hanumvikanye icikagurika ry’ umuriro rya hato na hato.

Muri iri bura ry’ umuriro hari abaturage mu bice bitandukanye by’ igihugu bahuye n’ ingaruka zirimo kuba ibikoresho byabo byarangiritse bitewe n’ uko hari aho umuriro wagenda ugaruka wongera ugenda.

Abandi ni abacuruzi bari bararanguye ibicuruzwa bigombera umuriro w’ amashyanyarazi kugira ngo bitangirika. Ibyo birimo inyama, amata n’ ibindi bibikwa muri firigo kugira ubukonje bubirinde kwangirika.

Umwe muribo yagize ati “ Nkatwe muri bare abakiriya bari bamenyereye ko iyo baje tubaha ibinyobwa bikonje, bitewe n’ uko twabuze umuriro mu minsi mikuru birumvikana ko twahomye kuko ntabwo abakiriya twabahaye serivisi twari twarabamereje”

Uyu mucuruzi na bagenzi kimwe n’ abaturage bafite ibyuma byangiritse bitewe n’ ibura ry’ umuriro rya hato na hato nibo basaba ikigo REG ko cyabariha igihombo batejwe n’ ibura ry’ umuriro mu minsi mikuru.

Icyo REG ibivugaho

Mu kiganiro ikigo REG, n’ amashami yacyo bagiranye n’ abanyamakuru, kuri uyu wa 5 Mutarama 2017 , Umuyobozi wa REG Jean Bosco Mugiraneza yavuze ko batazishyura ibyangijwe n’ umuriro w’ amashanyarazi mu minsi mikuru kuko ntaruhare babifitemo.


Jean Bosco Mugiraneza Umuyobozi wa REG

Yagize ati “ Ntabwo duteganya kwishyura ibyangijwe n’ amashyanyarazi mu minsi mikuru kuko ntabwo umuriro wigeze ubura. Ikibazo cyabayeho ni uko kugurira umuriro kuri telefoni bitakundaga ari nabwo buryo abaturage benshi bakoresha, gusa byaraye bikemutse. Ntabwo rero duhita tubonamo uruhare rwacu neza”

REG ivuga ko uretse no muri iyi minsi mikuru ngo ishobora kwishyura ibyangijwe. Bisaba uwangirijwe n’ amashyanyarazi kugeza ikirego cye mu kigo ngenzura mikorere cy’ imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), ibimenyetso by’ uko yangirijwe n’ umuriro w’ amashyarazi.

Ibi bitangajwe mu gihe mu Rwanda hakomeje kumvikana amazu afatwa n’ inkongi y’ umuriro kenshi bikagaragara ko iyo nkongi yaturutse ku muriro w’ amashyarazi.


Maj. Eng. Jean Claude Kalisa Umuyobozi mukuru wa EUCL

Major Eng. Kalisa Jean Claude, uyobora agashami gashinzwe gukwirakwiza amashyanyarazi EUCL yasobanuriye itangazamakuru ko icyatumye abaturage badashobora kugurira umuriro kuri telefoni mu ntangiriro z’ uyu mwaka ari uko bari barimo bashyira mu bikorwa ibiciro bishya.

Ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ ibiciro bishya risaba imibare myinshi kubera ko ibiciro bigiye bitandukanye bitewe na buri cyiciro ugiye kugura umuriro abarizwamo. Ibiciro bishya byasabye imibare myinshi kuburyo byatumye uburyo bari basanzwe bakoresha bucika intege. Gusa ngo kuru iki kibazo cyakemutse.

Uko ibiciro bishya biteye

Kwh 1-15 ni amafaranga 89 kuri buri kwh 1
Kwh 15-50 ni amafaranga 182 kuri buri kwh 1
Kwh 50-..ni amafaranga 189 kuri buri kwh 1.

Amazu y’ ubucuruzi
Kuva kuri kwh 1-100 ni amafaranga 189 kuri buri Kwh
Naho kuva kuri kwh 100--- ni amafaranga 192 kuri buri Kwh

Inganda ntoya n’ iminara , Kwh 1 ni amafaranga 120, inganda ziciritse ni amafaranga 90 kuri buri kwh1 naho inganda nini ni amafaranga 83 kuri buri kwh1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa