Uzongera gupfunyikira umukiriya mu mpapuro zanditseho azajya ahanwa
Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018
Leta y’ u Rwanda yaciye burundu umuco w’ abacuruzi bamwe na bamwe bapfunyikira abakiriya ibicuruzwa mu bipapuro byanditseho.
Itangazo ry’ Ikigo cy’ igihugu cy’ Ubuziranenge RSB rivuga ko hari amabwiriza ahana gupfunyikira umukiriya mu bipapuro byanditseho kuko izo mpapuro ziba zaranyuze ahantu henshi zikajyaho za microbe uretse n’ icyo kandi ngo umuti w’ ikaramu uba uri kuri izo mpapuro ntabwo wagenewe kuribwa.
Uyu muco wo gupfukira abakiriza mupapuro zanditseho wadutse ubwo Leta yafataga icyemezo cyo guca amashashi mu gihugu.
Abacuruzi babuga ko gupfunyika mu mpapuro zanditseho babiterwa n’ uko ari byo bihendutse bagereranyije na ambaraje kaki.
Itangazo rya RSB
Ibitekerezo
MWAKOZE CYANE GUFATA ICY O CYEMEZO. BYARI BYARATINZE
nukuri kugirango bicike inzego zibanze zibigizemo uruhare byacika,muzagane ahitwa Rugando hafi nagasoko kimihurura abaho nibyo bapfunyikamo gusa