skol
fortebet

MINEDUC yahaye igisubizo abanyeshuri bari mu ntara bakeneye kuza kwiga i Kigali

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura kuwa 23 uku kwezi ariyo mpamvu Minisiteri y’uburezi[MINEDUC] yasabye ababyeyi gutegura abana babo bakagaruka ku ishuri.
Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi (...)

Sponsored Ad

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura kuwa 23 uku kwezi ariyo mpamvu Minisiteri y’uburezi[MINEDUC] yasabye ababyeyi gutegura abana babo bakagaruka ku ishuri.

Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi mu turere twabo bagafashwa kugaruka ku ishuri

Minisiteri y’uburezi yagize iti "Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

Abarimu cyangwa abanyeshuri ubu batari mu Turere bakoreramo cyangwa amashuri bigamo, bakwegera abashinzwe uburezi mu Karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi Turere ku bufatanye n’izindi nzego.

Ibigo by’amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira."

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yatangaje ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza yari butangire tariki ya 18 Mutarama 2021 yahagaritswe kimwe n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Nyuma y’ibyumweru 2,Inama y’abaminisitiri yashyize umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo na za kaminuza zirafungwa cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa