skol
fortebet

Abantu 21 batawe muri yombi bazira gukora ikirori bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 25 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 21 muri 35 bari bateraniye mu birori bizwi cyane ku izina rya Les Samedis Sympas byari byateguwe n’umunyamideli witwa Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel izwi ku izina rya The Retreat iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Kiyovu. Muri ibi birori harimo abavanga imiziki (DJ), bafashaga ababyitabiriye gucuranga.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bose bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu gihe nyamara bariya bantu aribo bakabaye urugero rwiza mu guhindura imyumvire y’abantu mu kurwanya icyorezo.

Ati "Usibye no kuba ibirori bitemewe muri ibi bihe, biriya birori byarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi."

CP Kabera akomeza avuga ko ibi birori byari byateguwe n’ibyamamare, byitabirwa n’urubyiruko ndetse n’abantu batandukanye bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nyamara ari bo bakabaye umusemburo mu baturage mu kurwanya no kwirinda COVID-19.

Ati "Harimo ibyamamare, urubyiruko, abantu bakunda kugaragara bakoresha imbuga nkoranyambaga. Aba bose nibo bakabaye bafasha abantu kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19 , nyamara babirenzeho bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, imyitwarire ituma abantu bateshukwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19."

Abafashwe bose barenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 uko ari 21 bajyanywe mu kato mu gihe cy’iminsi 7 kugira ngo ikigo cy’ubuzima gisuzume ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite. Muri icyo gihe cyose ikiguzi kizakoreshwa, abarenze ku mabwiriza nibo bazakiyishyurira bo ubwabo.

Ibirori bya Les Samedis Sympas byari byitabiriwe n’abantu 35 ariko 21 nibo bamaze kugaragara bajyanwa mu kato mu gihe hagishakishwa abasigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa