skol
fortebet

CG George Rwigamba yaba yarazize iki? Ni ibihe bibazo birindiriye DCG Marizamunda?

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Rtd Brig. Gen George RWIGAMBA yageze mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuri 29 Werurwe 2016 asimbuye Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE umwanya yari amazeho imyaka 5.
Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya Rtd Brig. Gen George Rwigamba na Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE, icyo gihe Rwarakabije yifurije akazi keza umusimbuye anamwizeza ubufatanye igihe buzaba bukenewe!
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu taliki 14/4/2021 nibwo byamenyekanye ko DCG (...)

Sponsored Ad

Rtd Brig. Gen George RWIGAMBA yageze mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuri 29 Werurwe 2016 asimbuye Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE umwanya yari amazeho imyaka 5.

Ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya Rtd Brig. Gen George Rwigamba na Rtd Major Gen Paul RWARAKABIJE, icyo gihe Rwarakabije yifurije akazi keza umusimbuye anamwizeza ubufatanye igihe buzaba bukenewe!

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa gatatu taliki 14/4/2021 nibwo byamenyekanye ko DCG Marizamunda avuye muri Polisi akajya muri RCS gusimbura CG Rwigamba ku buyobozi bwayo. Nta wundi mwanya uvugwa muri ibi byemezo CG Rwigamba yahawe.

Abakurikiraniye hafi urugendo rwa CG Rwigamba muri RCS, bemeza ko mubyo yazize haba harimo na bamwe mu bakozi yagiye aha ikizere kirenze ku buryo byageze aho n’imikorere yabo itavugwaho rumwe atari akibasha kuyibonera igihe ngo agire icyo akora ahubwo agakomeza kubagirira ikizere kigeretse ku kindi!

Bamwe mu bakozi bashyize mu kaga n’ibibazo bihoraho ingoma ya CG Rwigamba abavugwa cyane akaba ari abayobozi b’amagereza. Imibereho y’abafungwa n’amagereza ni igipimo gikomeye cy’imiyoborere iba iri ku cyicaro gikuru cya RCS ndetse n’imbaraga z’Umuyobozi ukuriye abariyo.

Nyuma y’umwaka umwe gusa CG George Rwigamba atangiye imirimo, Mu kwezi kwa kane kwa 2017 muri gereza ya Kimironko hadutsemo imyigaragambo abanyururu bangiza ibintu bitandukanye birimo amazu yari aturanye na gereza icyo gihe, bateye amabuye mu mihanda imodoka zari mu muhanda KwaMushimire-Kimironko zihagarara umwanya zirindiriye ko imyigaragambyo ihosha.

Muri 2017 kandi muri Gereza ya Rubavu nibwo hatangiye kuvugwamo iyicarubozo ryakorewe bamwe mu bafungwa bavanywe muri Gereza ya Kimironko bakimurwa bakajyanwa muri Gereza ya Rubavu yayoborwaga na CSP Kayumba Innocent icyo gihe.

Abafungwa bajyanwe muri Gereza ya Rubavu bivugwa ko bakorewe iyicarubozo imiryango yabo irasakuza, RCS yihise ivana CSP Kayumba Innocent muri iyi gereza ajya kuyobora Gereza ya Nyarugenge muri 2019.

Uyu mucungagereza washyizwe mu majwi mu bihe bitandukanye ageze muri Gereza ya Nyarugenge hadutsemo imyigaragambyo kuko abayifungiyemo bavugaga ko badashaka CSP Kayumba Innocent kuko bari bazi ko ngo ayoboza inkoni y’icyuma harimo gukubita abafungwa bamwe bikabaviramo ubumuga butandukanye.

Muri 2020 CSP Kayumba Innocent yavanywe ku buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge bivugwa ko ari ukubera imyitwarire idahwitswe n’ibibazo byari mu bagororwa ajyanwa ku kicaro gikuru cya RCS.

Kuva kuyobora Gereza ukajya ku cyicaro gikuru muri RCS babifashe nk’aho ahaniwe amakosa yavugwagaho muri Gereza, gusa aha ntiyahatinze kuko muri Gicurasi 2020 yarongeye asubizwa kuyobora gereza ya Nyarugenge, icyemezo bivugwa ko cyafashwe na CG George Rwigamba kitumvikanweho n’abayobozi bakuru ba RCS.

Muri Gashyantare 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi CSP Kayumba Innocent akurikiranyweho icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo ndetse n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwawe.

Byaje kumenyekana ko bavanaga amafaranga kuri konti y’umufungwa bakaguramo inzoga n’ibindi byo kwinezeza. Ubu CSP Kayumba afungiye muri Gereza ya Mpanga aho arindiriye ubutabera.

Abantu batandukanye mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko CG George RWIGAMBA yagiye akingira ikibaba CSP KAYUMBA Innocent no kumuha gereza zikomeye atitaye ku bibazo n’agahinda kavugwaga aho yabaga avuye.

Muri 2019 muri gereza ya Huye hadutsemo imyigaragambyo y’abanyururu. Iki gihe gereza yayoborwaga na CSP Mugisha James nawe uvugwaho kutorohera abafungwa muri za gereza zose yayoboze.

Kuva yaza muri uru rwego muri 2014, CSP Mugisha James yayoboye gereza ya Nyarugenge muri 2015, ayobora gereza ya Rwamagana muri 2017, muri 2018 ayobora Gereza ya Musanze aho yavuye muri 2018 ajya kuyobora gereza ya Karubanda (Huye), aha hakaba harahise hadukamo imyigaragambyo nyuma y’umwaka umwe ahageze. CSP Mugisha ubu ayobora urwego rw’iperereza muri RCS.

Uretse ubuyobozi bubi, muri Gereza hagiye havugwamo akarengane abagororwa bakorerwa na bagenzi babo babakorera iyicarubozo babagabijwe n’ubuyobozi bwa Gereza.

Ibibazo by’ubuyobozi muri za Gereza CG Rwigamba asize hiyongera ibibazo by’abagororwa urese kurya nabi n’ibyo babona ari bike ku buryo hari abafungwa barangiza ibihano bavayo batanga ubuhamya ko hari abagezeyo bigenza ubu bakaba bagendera mu tugare kubera imirire mibi no kubura ibyangombwa umubiri ukeneye.

Umuyobozi wa Gereza ya Byumba weruye agatakambira abanyamadini ngo bamuhe ibiryo birimo intungamubiri byo kugaburira abagororwa b’abanyantege nke batabashaga ibihari ntabwo byamworoheye mu kazi.

Uretse ikibazo cy’inzara n’imirire mibi, hiyongeraho n’ikibazo cy’abakene badacungirwa dosiye uko bikwiye ngo banafashwe gukurikirana ibibera mu butabera kuri dosiye zabo. Amakuru adafitiwe gihamya ni uko hari n’abagororwa bakatirwa batabizi kuko batamenye amataliki y’iburana, hakaba n’abo inkiko zirekura ntibabimenye bagakomeza gufungwa kugeza igihe bazagirira amahirwe yo kumenya ibyabereye mu rukiko.

DCG Marizamunda yinjiye mu buyobozi bwa RCS kandi mu gihe abafungiweyo banenga uburyo bwo kugorora buriho, aho abafungwa bicara hasi ntacyo bakora umwe umwe akarindira ko imyaka yakatiwe irangira.

Amakuru yamenyekanye ni uko hari abacengezamatwara b’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda bari baratangiye gushaka abayoboke muri aba bagororwa birirwa bapfa ubusa ngo ibihano nibirangira bazayisange aho ikorera hanze y’igihugu! Gereza byavuzwemo icyo gihe ikaba ari iya Nyarugenge.

Gusa nanone RCS izahora yugarijwe n’ikibazo cy’ubutabera bw’u Rwanda abakurikiranira hafi ibijyanye n’amategeko n’ibihano ku bayarengaho bemeza ko bushyira imbere cyane gufunga.

Ibitekerezo

  • Nukuri ibyo muvuze nibyo ntibyari bikwiye ko igihugu kigendera kumategeko gishyira imbere gufunga gusa aho kugororwa ntibyari bikwiye ko abantu baborera mumagereza ubutabera butarabacira urubanza urugero umuntu arangiza umwaka cg imyaka 2,atarakatirwa gute koko? Ntacyaha kiramuhama hanyuma ubwo nibigaragara ko arumwere nibibazo yahuye nabyo muti gereza nkibyo muvuze byazagenda gute aho leta ntishyira imbere gufunga gusa idafite ubushobozi bwo guvite imanza nabo bafunze? Inama nuko bafunga abamaze guhanwa nibyaha aho gufungwa abakekwa bakiri abwre murukiko murwego rwo kwirinda ingaruka abantu bahurira murizo gereza murakoze

    Iyi nkuru iradoze kabisa mukomereze aho.
    Ikibazo nyisomyemo gihangayikishije ni COMMUNICATION ipfuye hagati y’inkiko n’amagereza.
    Iki cyaba ari akangaratete cyaba ari n’ikibazo gikomeye. Niba umuntu yafungurwa n’urukiko akaguma muri gereza indi myaka yaba we yaba ubuyobozi bwa gereza ntawamenye ibyavuye mu rubanza rwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa