skol
fortebet

Dr Habumuremyi yajuriye avuga ko yahaniwe icyaha kitabaye

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba gukurirwaho igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge n’ihazabu ya 892.200.000 Frw.

Sponsored Ad

Ni mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwakira ubujurire bwa Dr Habumuremyi ariko bugateshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu.

Prof Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki itazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.

Urubanza rw’ubujurire rwa Habumuremyi rwagombaga kuburanishwa bwa mbere tariki 9 Werurwe 2021 ariko ntirwaba kuko abunganira Habumuremyi aribo Me Kayitare Jean Pierre na Bayisabe Erneste batanze impamvu z’uko bagiye gushyingura. Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y’uwa Gatanu Mutagatifu.

Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

Ati “Ngaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, nerekana ko ibikorwa byakozwe n’uko ibintu byagenze bigengwa n’amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Nsaba ko turegerwa inkiko z’ubucuruzi.”

“Muri urwo rubanza kandi njyewe n’abunganizi banjye twakomeje dusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z’iperereza, maze nsoza nsaba ko imitungo yanjye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n’urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n’abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy’uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk’ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n’amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk’umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

Ati “Niba uyu munsi mfunzwe, ayo mafaranga yari ay’iki?.

Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n’inyandiko y’impapuro mvunjwafaranga.

Ati “Nkaba nsanga nta cyaha nakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.”

Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n’abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n’ibijyanye no kurenga ku masezerano.

Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk’icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.

Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n’indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n’uburyo bazishyurwa.

Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

Umwe mu bunganira Dr Habumuremyi, Me Bayisabe Erneste na we yabwiye IGIHE ko umukiliya we yaburanishijwe n’urukiko rutari rwo kuko ibijyanye no kurenga ku masezerano ari iby’inkiko z’ubucuruzi.

Ati “Iyo watanze sheki wabanje kumvikana n’uwo uyiha ko muzagenda mwishyurana, ntabwo iba ikwiye gufatwa nka sheki itazigamiwe. Ntabwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenege rufite ubwo bubasha.”

Kuba aribwo bwa mbere Dr Habumuremyi akurikiranywe n’inkiko, nabyo Bayisabe asanga ari ingingo yagombaga gushingirwaho asubikirwa igihano.

Ubushinjacyaha bwamaganye ubujurire bwa Dr Habumuremyi

Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, busaba ko ubujurire bwa Habumuremyi bwakirwa ariko bugateshwa agaciro.

Kopi y’ubujurire bw’ubushinjacyaha igaragaza ko icyo bukurikiranyeho Habumuremyi Pierre Damien atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

Kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, ngo ntibikuraho ko izo sheki yazitanze kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

Mu bujurire kandi, Dr Habumuremyi yavuze ko urukiko rwirengagije ubusabe yatanze bwo guhabwa igihano gisubitse kubera uburwayi.

Ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza yagaragaje ko adategetswe byanze bikunze gusubika ibihano kabone nubwo umuntu yaba yujuje ibisabwa. Yagaragaje ko Dr Habumuremyi atemera icyaha ngo ibe yaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano kandi uburwayi bukaba butashingirwaho ‘kuko no muri gereza bavura’.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekeraho igifungo n’ihazabu yaciwe.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa