skol
fortebet

Kicukiro: MUNYENYEZI Beatrice yasabye urukiko kumufasha akavugana n’umuryango we [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yahabwaga ijambo n’umucamanza.
Ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro hatangiye kuburanishwa urubanza rwa Madamu Beatrice MUNYENYEZI ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye uru rubanza.
Madamu Beatrice MUNYENYEZI yagejejwe ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro arinzwe cyane n’aba Police bo muri Speciale Force hari na b’igitsina gore kuko MUNYENYENZI ari umugore.
Byari biteganijwe ko MUNYENYEZI aburana Saa munani z’igicamunsi, (...)

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yahabwaga ijambo n’umucamanza.

Ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro hatangiye kuburanishwa urubanza rwa Madamu Beatrice MUNYENYEZI ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye uru rubanza.

Madamu Beatrice MUNYENYEZI yagejejwe ku rukiko rwibanze rwa Kicukiro arinzwe cyane n’aba Police bo muri Speciale Force hari na b’igitsina gore kuko MUNYENYENZI ari umugore.

Byari biteganijwe ko MUNYENYEZI aburana Saa munani z’igicamunsi, byubahirijwe kuko yagejejwe ku rukiko Saa saba n’igice kugira ngo Saa munani aburanishwe.

Madamu MUNYENYEZI Beatrice akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibya birindwi birimo ibyibasiye inyokumuntu.

Umucamanza yatangiye uru rubanza Saamunani zuzuye ntabwo bikunze kubaho ariko uyumunsi byubahirijwe.

Madamu Beatrice MUNYENYEZI yunganiwe na Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Clestin (utabonetse mu iburanisha rya none ).

Umucamanza yatangiye aha ijambo uruhande ruregwa, Me Gatera Gashabana atangira atanga inzitizi zisaba ko iburanisha ritaba.

Zimwe mu nzitizi yatanze harimo iz’uko uwo yunganira atarabona Dossier y’ibyo aregwa ariko yagaragarije urukiko ko nawe ubwe atarabona Dossier ya MUNYENYEZI kandi ariwe umwunganira mu mategeko.

Me Gatera yanagaragarije urukiko ko ataburana atari kumwe na mugenzi we Me Buhuru Pierre Clestin utagaragaye mu rukiko kubera ko yari yagiye kuburana urundi rubanza.

Uyu munyamategeko yanavuze ko bamenyeshejwe ko bafite urubanza ku gicamunsi cyo ku munsi wejo abwira urukiko ko ubundi bitabaho ko bari bakwiye kumenyeshwa ko bazaburana hakiri kare kugira ngo bitegure neza urubanza.

Me Gashabana yasabye umucanabnza ko byibura urubanza rwashyirwa kuwa 03 gicurasi 2021 kugirango bitegure neza anabone umwanya wo kuvugana n’umukiriya we.

Icyo gihe cyose cyashize Madamu Bertrice MUNYENYEZI acyambaye amapingu ari imbere y’umucamanza.

Ubwo umucamanza yahaga ijambo MUNYENYEZI Beatrice ngo agire icyo avuga yahise asaba abashinzwe umutekano we kumukuraho amapingu ati "ubundi ntabwo bibaho ko umuntu aburana yambaye amapingu.mutubabarire ntabyo twari twabonye."

MUNYENYEZI yahise akurwaho amapingu iburanisha rirakomeza.

Umucamanza yahise aha ijambo Beatrice MUNYENYEZI ngo agire icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n’umwunganira mu mategeko.

Ubwo yafataga ijambo yasabye urukiko kumufasha akavugana n’umuryango we kuko kuva yagera mu Rwanda nta muntu n’umwe baravugana wo mu muryango we yabwiye urukiko ko abishaka kugira ngo umuryango we umufashe kwishyura abamuhagarariye mu mategeko no kugira ngo umenye uko abayeho muri rusange aho afungiye.

Madamu MUNYENYEZI Beatrice kandi yasabye urukiko kuzamufasha kubona Dossier ze zizamufasha kuburana uru rubanza zasigaye muri America.Ko urukiko rwazategeka nazo zikazanwa kuko mu byo yabonye ntabwo zirimo.

Umucamanza yahise aha ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvuga na Me Gatera Gashabana ndetse na Madamu MUNYENYEZI Beatrice.

Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko ibyo Me Gatera Gashabana yavuze by’uko batarabona Dossier byabazwa urukiko kuko ubushinjacyaha bwaregeye urukiko hakiri kare mu minsi yagenwe.

Naho kuba MUNYENYEZI Beatrice asaba ko yavugana n’umuryango we kugira ngo umufashe kumwishyurira abamwunganira mu mategeko ubushinjacyaha bwavuze ko nta kibazo kuko biri mu burenganzira bwe bwo kuburana yunganiwe.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko amatariki yose asabwa yashyirwa hafi kuko uregwa ubu ari kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucamanza yumvishe impande zombi ategeka ko asubitse iburanisha avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa 05 Gicurasi 2021 Saa tatu za mu gitondo.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho Madamu Beatrice MUNYENYEZI ibyaha birindwi bikomeye harimo n’ibyaha byibasiye inyokumuntu.

Uyu mugore wo mu karere ka Huye niwe mugore uregwa ibyaha kandi byo gufata ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Ibyaha aregwa birindwi:

1.Icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside

2.Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside

3.Icyaha cyo gutegura Jenoside

4.Icyaha cyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside

5.Icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside
6.Icyaha cyo kurimbura n’icyaha kibasiye inyokumuntu
7.Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato n’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Umuryango wari wabagejejeho inkuru mbere ko nubwo uru rubanza ruhari ko ariko hari amahirwe macye yuko ruburanwa kubera ikibazo cyo kudahabwa Dossier n’ikibazo cy’uko abunganira Madamu Beatrice MUNYENYEZI batarabonana.

Umuryango uzakuriikirana uru rubanza kugera umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

Madamu Beatrice MUNYENYEZI kugeza ubu aracyafungiye muri Police I Remera.







Amafoto ya Munyenyezi ku munsi wa mbere w’iburanishwa

Jean Paul NKUNDINEZA
UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa