skol
startimes

Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 3965

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10.


Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza mu Karere ka Kirehe.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yo gusambanywa k’uyu mwana na se umubyara ngo yatanzwe n’uyu mwana ubwe ubwo yabiganirizaga bagenzi be ko papa we yamuryamishije hasi akamwambura imyenda ubundi akamukora ku gitsina nabo bakabimenyesha inzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo bamaze kumuta muri yombi nyuma yaho umwana we abahamirije ko yamuryamishije akamukora ku gitsina.

Ati “Ni ugukekwaho, kuko umwana yabiganirije bagenzi be, avuga ko se yamusanze aho baba na nyina kuko nyina amaze imyaka ibiri yarahukanye batabana na se, arangije amuryama hejuru amukora ku gitsina, byabaye tariki ya 10 uku kwezi twe tubimenya tariki ya 13 umwana abiganirije bagenzi be.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko bakibimenya bihutiye gufata uyu mugabo bamushyikiriza ubugenzacyaha.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga naho umugabo arafunze, umwana twaramwibarije arongera abidusubiriramo neza.”

Ubusanzwe uyu mugabo amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane. Tariki ya 10 Kamena ngo uyu mugabo yagiye kwa Sebukwe kureba umugore we asanga badahari hari uwo mwana wenyine niko guhita amukorera ayo marorerwa.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kigarama mu gihe hategerejwe ibizamini bizerekana koko niba uyu mwana yarasambanyijwe.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Uwahoze ari Gitifu wa Cyuve n’abo bari bafunganwe bashinjwa...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
15 January 2021 Yasuwe: 3460 0

Wa musirikare warashe umusore amushinja gutera inda umukobwa we yakatiwe...

Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwahamije Maj. Godfrey Mudaheranwa uzwi...
31 December 2020 Yasuwe: 5652 0

Paul Muvunyi ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano yitabye ubushinjacyaha

Umunyemari Paul Muvunyi wabaye na Perezida wa Rayon Sports, ukurikiranyweho...
30 December 2020 Yasuwe: 4812 0

Nyanza:Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yarezwe n’umunyeshuri umushinja...

Umuyobozi w’ishuri rya Ecole des Science St Louis des Montfort Nyanza,...
17 December 2020 Yasuwe: 5960 1

U Rwanda rwasubije depite Carolyn Maloney wo muri Amerika wasabye ko Paul...

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye...
17 December 2020 Yasuwe: 4861 0

Rwanda: Abari mu bakuru ba FDLR basabye urukiko ko basubizwa mu buzima...

Babiri bahoze mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR bemereye urukiko ruburanisha...
10 December 2020 Yasuwe: 4563 0