skol
fortebet

Nyarugenge: "ADEPR ni nka Rayon Sports"- Me Sharangabo mu rubanza umuyoboke wa ADEPR yarezemo RGB

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere urukiko rwisumbuye, rwa Nyarugenge rwatangiye Kuburanisha urubanza rw’uwitwa Karamuka Frodourd Umuyoboke wa ADEPR yarezemo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Sponsored Ad

Saa tanu z’amanywa nibwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa aho Inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko iyobowe na Perezida w’urukiko Udahemuka Adolphe.Muri uru rubanza nta bushinjacyaha burimo kuko ari urubanza rw’ubutegetsi.

RGB ihararariwe na Me Kayitsesi Petronille naho Karamuka Frodourd we ahagarariwe n’abanyamategeko babiri Me Sharangabo Jean de Dieu na Me Kadage Laban Mulinga

Umucamanza yatangiye aha ijambo uhagarariye RGB Me Kayitesi Petronille

Uyu munyamategeko yahise azamura inzitizi mu rukiko ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite rwo kuburanisha uru rubanza.

Me Kayitese ati "Turabasaba kwiyambura ububasha uru rubanza rukaburanishirizwa mu ifasi RGB ikoreramo."

Uyu munyamategeko yavuze ko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rukorera mu murenge wa Remera ati birumvikana ko twari kuregwa mu ifasi y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo .

Me Kayitsi ati "Ntabwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugegnge ruri mu ifasi ya Gasabo".

Umucamanza yabajije Me Kayitesi Petronille ingingo z’amategeko yisunze asaba ko uru rubanza rutaba, Me Kayitesi yabwiye umucamanza ko ingingo ziri ku mugereka yamuhaye.

Umucamanza yanzuye ko iryo yamburabubasha rizasuzumwa mu cyemezo cy’urukiko urubanza ruhita rukomeza

Me Kayitesi yazamuye izindi nzitizi zivuga ko uyu Karamuka Frodourd atari umuyoboke w’itorero rya ADEPR ko atumva impamvu yatinyutse kujya kurega RGB nk’umuntu ku giti cye atari umunyetorero w’iri dini.

Umucamanza yabajije uyu munyamategeko aho ahera avuga ko Karamuka atari umuyoboke wa ADEPR,Me Kayitesi yahise amusubiza ko ubuyobozi bwa ADEPR bwababwiye ko muri 1993 bwamutenze bukamuca,mu idini kuko uyu Karamuka yari yarashatse adasezeranye mu buryo bw’amategeko.

Umucamanza ati "sobanura neza ibyo guca umuntu mu idini kandi ari idini rye".Me Kayitesi yavuze ko iyo uri umuyoboke wa ADEPR nyuma ugakora ibyaha runaka iyo bimenyekanye uhagarikwa mu inshingano zose wari ufite murwego rw’idini ati "ibyo nibyo bita gitenga umunyetorero".

Me Sharangabo Jean de Dieu wunganira Karamuka Frodourd yahise abwira umucamanza ko ibivuzwe na Me Kayitesi ari ikinyoma ko uwo yunganira atigeze ahagarikwa n’ubuyobozi bw’idini.

Me Sharangabo yabwiye urukiko ko umukiriya we ari umuyoboke wa ADEPR imyaka 30 ishize ati "n’ikimenyimenyi yabatijwe mu mazi menshi na ADEPR" yerekana ikarita Karamuka yabatirijweho muri 1987 uwo mubatizo ukaba umwemerera kuba umuyoboke wa ADEPR.

Me Kadage Mulinga Laban wunganira Karamuka nawe yahise abwira urukiko ko uwo yunganira ikirego cye urukiko rukwiye kugiha ishingiro

Me Kadage ati "nta hantu byabaye ko urwego rwakuraho umuryango runaka rwarangiza ngo rube ari narwo rushyiraho abayobozi rwishakiye kuko ibyo RGB yakoze ntabwo yashingiye ku mategeko,nta nubwo bibaho."

Me Kadage ati "Turasaba urukiko gutegeka RGB igakuraho ububasha yihaye bwo gushyiraho abayobozi ba ADEPR, ahubwo ikareka hakaba amatora afunguye abayobozi bagatorwa mu mucyo nk’uko amatora ahandi hose agenda kuko ADEPR ni umuryango w’idini utegAmiye kuri Leta kuva 1940 ifite ubuzima gatozi nk’iyindi miryango yose muri rusange."

Umucamanza yabajije Karamuka Frodourd impamvu yitoye akaba ariwe utanga ikirego wenyine mu bayoboke basaga miliyoni 3 iri dini rifite mu gihugu cyose.

Karamuka yabwiye urukiko ko we ari umukozi wa ADEPR kuko ari umuvugabutumwa wa ADEPR,umukorerabushake ko kandi iyo bavuga ubutumwa bagenerwa amafaranga afasha imiryango yabo mu gihe badahari none RGB yahagaritse inzego zose ihita ishyiraho n’izindi.

Karamuka avuga ko guhagarika inzego nta kibazo ko ikibazo ari ugushyiraho izindi nzego kandi RGB itabyemerewe

Me Sharangabo Jean de Dieu yabwiye urukiko ko imiryango yose itegamiye kuri Leta ingana imbere y’amategeko yahise atanga urugero kuri Rayon Sports ati "murabizi ko ihoramo ibibazo byanatumye RGB ihagarika inzego zayo zose.

Me Sharangabo ati "ariko nyakubahwa Perezida muribuka ko Rayon Sports abanyamuryango bayo bitoreye ubuyobozi bw’iyi kipe kandi twe nta kindi dushaka muri uru rubanza nuko muri ADEPR haba amatora aciye mu mucyo hatabayemo imbaraga zitari ngombwa kuko nta n’ikibazo irimo cyane cyatuma RGB yishyiriraho abayobozi ishaka."

Umucamanza yumvise impanze zombi apfundikira iburanisha avuga ko hagiye gusuzumwa izi nzitizi zatanzwe na RGB nibyo abareze bavuze hanyuma icyemezo kizafatwa kuwa 26 Kamena 2021 Saa munani

Mu Ukwakira 2020 nibwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,rwakuyeye inzego zose ziyobowe na Rev. Karuranga Ephraim,ishyiraho indi komite y’inzibacyuho iyobowe na Isaie Ndayizera.Iyi komite yahawe umwaka umwe ushobora kongerwa kuba yasubije ibintu ku murongo.

Amakimbirane yo muri ADEPR akenshi ashingira ku mutungo wo muri iri dini,aho kuwa 27 Gicurasi 2021 mu rukiko rukuru hazabera urubanza ruregwamo abantu 12 barimo Bishop Sibomana Jean na bagenzi be bahoze ari abayobozi ba ADEPR mbere ya 2017 bakekwaho kunyereza Miliyari zisaga 4FRW.

N’urubanza rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumaze imyaka ine mu nkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’umucamanza.

Me Sharangabo yabwiye itangazamakuru nyuma y’urubanza ko ADEPR ikoza nkuko Rayon Sports ikoze kuko yombi ari imiryango idahagararira inyungu.Sitati igenga Rayon Sports ngo niyo inagenga ADEPR.

Yagize ati "Ejo bundi aha Rayon Sports iherutse kugira ibibazo ariko ntabwo RGB yayishyiriyeho inzego ahubwo yarazihagaritse.

Icyo dusaba ubutabera nuko icyemezo cya RGB cyo gukuraho inzego igashyiraho izindi urukiko ruzivanaho kuko cyafashwe mu buryo budakurikije ubushobozi.Hakabaho amatora y’abayoboke nkuko bisanzwe."

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa