skol
fortebet

Nyarugenge: Col Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko atajya ahabwa umwanya wo kubonana n’abamwunganira

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Col Tom Byabagamba w’imyaka 54 kuri uyu wa gatanu mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hasubukuwe urubanza rwe aho yajururiye icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro.
Urubanza rwa Col Tom Byabagamba rwatangiye kuburanishwa ubujurire hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex. Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye bwa Nyarugenge bwaburanye buri mu biro byabwo naho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko, Me Paul Ntare na Me Gakunzi Gasore Valery bo baburanye bari kuri gereza Kanombe.
Uru (...)

Sponsored Ad

Col Tom Byabagamba w’imyaka 54 kuri uyu wa gatanu mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hasubukuwe urubanza rwe aho yajururiye icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro.

Urubanza rwa Col Tom Byabagamba rwatangiye kuburanishwa ubujurire hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex. Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye bwa Nyarugenge bwaburanye buri mu biro byabwo naho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko, Me Paul Ntare na Me Gakunzi Gasore Valery bo baburanye bari kuri gereza Kanombe.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri za mu gitondo ariko rwatangiye saa tatu na mirongo ine kubera kubanza gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishijwe.

Umucamanza yatangiye abaza Col Tom Byabagamba niba yiteguye kuburana Col Tom Byabagamba azamura inzitizi ko aribwo akibonana n’abamwunganira mu mategeko.

Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko atajya ahabwa umwanya wo kubonana n’abamwunganira mu mategeko asaba ko yahabwa umwanya bakabanza kuvugana.

Umucamanza yahise aha ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho bwahise bubwira urukiko ko niba koko Col Tom Byabagamba yari atarabonana n’abamwunganira mu mategeko gusaba kubanza kuvugana nabo ngo bige kuri dossier abyemererwa n’amategeko.

Umucamanza yahise aba asubitse urubanza rwa Col Tom Byabagamba

Byagenze gute ngo Col Tom Byabagamba abe ageze mu bujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge?

Col Tom Byabagamba wahoze arinda umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, taliki 24 Ugushyingo 2020 Urukiko rw’Ibaze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cy’ubujura bwa telephone akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu. Akaba yarahise ajuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Col Tom Byabagamba yakatiwe imyaka itatu asanzwe akatiwe indi myaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Gisilikali.

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa kuwa 19 Werurwe 2021 bisabwe n’abamwuganira mu mategeko.

Urubanza rwa Col Tom Byabagamba rwagarutse mubitangazamakuru muri mata 2020 aho uwari umuvugizi w’ingabo LT Col Innocent Munyangango yatangarije itanganzamakuru ko Col Tom Byabagamba azasubizwa mu nkiko nyuma ngo y’uko agerageje gutoroka gereza nyuma bimenyekana ko akurikiranweho kwiba telephone n’indahuzo yayo.

Col Tom Byabagamba n’abamwunganira baburana bahakana avuga ko atari umuntu muto wo kwiba Telephone.

Nubwo yabihakanye ariko yabihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu. Iburanisha riraza gukomeza amaze kuganira n’abamwunganira mu mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa