skol
fortebet

Phocas Ndayizera wakoreraga BBC na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza bakatiwe

Yanditswe: Thursday 06, May 2021

Sponsored Ad

Ntamuhanga Cassien wari muri Dosiye imwe na Kizito Mihigo ariko akaza gutoroka Gereza mu 2017 na Ndayizera Phocas wahoze ari Umunyamakuru wa BBC, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Sponsored Ad

Ntamuhanga yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ndayizera we yahawe igifungo cy’imyaka 10.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bakatiwe n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka 10 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Ndayizera n’abandi batandatu bahamwe n’ibyaha bibiri; umugambi mu guturitsa ibintu bitemewe n’amategeko ahahurira abantu benshi, n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Abandi bagabo batandatu bareganwa nawe bagizwe abere n’uru rukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwategetse ko bahita barekurwa.

Uruhande rw’abaregwaga ntiruragira icyo rutangaza ku mwanzuro w’urukiko wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Abaregwa bose uko ari 13 bagizwe abere ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshwje intambara.

Mu 2018, Phocas Ndayizera yagaragajwe n’urwego rugenza ibyaha ko afunze nyuma y’icyumweru aburiwe irengero, ubugenzacyaha bwavuze ko yari yafashwe ari guhabwa ibintu biturika byo gukoreshwa mu gutega imitego ahahurira abantu benshi n’ahari ibikorwa rusange bya leta.

Asoma umwanzuro kuwa kane nimugoroba, umucamanza yavuze ko abahamwe n’ibyaha bashoboraga gukatirwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 ariko bakatiwe 10 "kuko icyaha cyari kikiri mu itegurwa kandi kitaragira ingaruka kuri rubanda".
Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga ibiri,abagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza waburanishwaga adahari, baregwaga gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

Phocas Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y’ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

Ubushinjacyaha bw bwongeye gushimangira ko abaregwa biyemereye ibyaha mu ibazwa nyuma bakaza guhindurira imvugo mu rukiko ndetse ko bakwiriye igihano cyo gufungwa burundu.

Bwongeye no kunenga imvugo z’abaregwa bihakanye bimwe mu bimenyetso nk’amajwi y’ibiganiro bagiranye bavuga ko ari amahimbano.

Abaregwa kandi bananenze raporo y’abahanga ba gisirikare ku biturika bivugwa ko byari gusenya bimwe mu bikorwa bya Leta.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwaba ari rwo ruharirwa ububasha bwo kuzamenya ukuri kw’ibi bimenyetso.

Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y’ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

Yagize ati: "Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ni ibyaha bitakorewe iperereza, harimo ibidafite inyito...Sinigeze ncura uwo mugambi nta n’ubwo nigeze mba icyitso... Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha."

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ikimenyetso cy’ikiganiro kuri telephone Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icya Ntamuhanga na Ndayizera, nta kintu gifatika bwagaragaje kibyemeza.

Uyu mwunganizi asanga iby’umugambi w’iterabwoba byaryozwa ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC bivugwa ko ari ryo ryawuteguraga, aho kubiryoza umukiriya we.

Ati: "Ku bihano twe turasanga hahanwa umuntu wakoze icyaha. Phocas nta cyaha yakoze kuko ibyo bamushinja nta bimenyetso bibigaragaza."

Abari kumwe na Ndayizera bose uko ari 12 bahakanye ibyaha baregwa, nubwo bari barabyemeye mu bugenzacyaha mu 2019, bakaza kubihakana mu rukiko mu 2020, bavuga ko bari babyemeye kubera iyicarubozo bakorewe.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko Cassien Ntamuhanga, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n’ibyaha bikomeye mu Rwanda ari muri batatu batorotse Gereza ya Nyanza (Mpanga) mu ijoro ryo kuwa 30 Ukwakira 2017.

Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje yatawe muri yombi muri 2014 ashinjwa guhungabanya umutekano w’ igihugu we na Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi.Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa