Urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ruzaburanishwa mu muhezo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 December 2018 Yasuwe: 2203

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa, kuko rurimo ibyaha bikomeye.



Urukiko rwabitangaje ubwo Phocas Ndayizera na bagenzi baburanshwaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’itsinda ry’abantu barenga 10 bareganwa icyaha cy’iterabwoba.

Ndayizera yagaragaye mu rukiko yunganiwe mu mategeko, ariko benshi mu bo bareganwa bavuga ko batunganiwe, abandi ko batazi ibyo baregwa. Hari kandi n’abunganizi mu by’amategeko babwiye urukiko ko batabonye umwanya wo kuganira n’abakiriya babo byatumye bose bahuriza ku busabe bwo gusubika urubanza.

Ubushinjacyaha bwahise butanga icyifuzo ko urubanza nirusubukurwa ruzabera mu muhezo kubera uburemere bw’ibyaha abaregwa bashinjwa. Iki cyifuzo cyemejwe n’ubucamanza bwahise busubika urubanza, rukazasubukurwa kuwa 17 Ukuboza 2018.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, aherutse kubwira itangazamakuru ko Ndayizera yafatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibiturika. We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batangira gukorwaho iperereza

Ati “Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba kuko harimo ibikorwa bitandukanye yafatiwemo yinjiye muri ibyo bikorwa kugira ngo ahuze ibikorwa na bagenzi be.”

“Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa.”

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble niyonkuru elyse

    nagomba gusaba iconyereka ko umukobwo agukunda wobimenyagute nashakubimenya neza sinzemqave ndamvyitiranya

    1 March

Inzindi nkuru

Urukiko rwategetse ko Bayigamba wabaye Minisitiri akurikiranwa...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali rwategetse ko Robert...
18 November 2019 Yasuwe: 1514 1

Urukiko rwategetse ko umuvugizi wungirije wa ADEPR afungwa iminsi 30...

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko umuvugizi wungirije wa ADEPR,...
16 November 2019 Yasuwe: 1089 0

Imyanzuro y’urukiko ku bujurire bwa Lt. Mutabazi, Col. Byabagamba na Gen....

Isomwa ry’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire kuri Lt Joel Mutabazi wahoze ari mu...
15 November 2019 Yasuwe: 3443 0

Kuva kuri Pasteur Bizimungu kugeza kuri Sankara ejo bundi; imanza zari...

Hano turagaruka ku manza zari zikomeye mu myaka 19 ishize. Kuva ku rubanza...
27 May 2019 Yasuwe: 3849 1

Nyarugenge: Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage arafunze, yari...

Ndayisenga Jean Marie Vianey , Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere...
6 March 2019 Yasuwe: 11895 1

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe idosiye ya Twagirayezu woherejwe n’igihugu cya...

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha NPPA bwatangiye gukora ku idosiye ya...
19 December 2018 Yasuwe: 3007 0