skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy afungwa by’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Munyankindi Bénoît, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusignwa ku magare "FERWACY", afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha birimo icyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît ku wa 21 Kanama aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu kwezi gushize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.

Aba bakinnyi bose bakina mu ba-juniors [abari munsi y’imyaka 19], bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa ku wa Gatandatu.

Urugendo rwabo rwabaye bisa n’ibitunguranye ku ruhande rwa FERWACY. Ni ibintu byatumye abantu batangira kwibaza uburyo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Hahise hatangira gucicikana amakuru ku bantu bari muri Delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu, maze mu kureba neza lisiti IGIHE ifitiye kopi, hagaragaraho ko umuntu wa gatatu wasabiwe Visa ari Uwineza Providence, umugore wa Munyankindi kandi nta nshingano asanzwe afite muri iri shyirahamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa