skol
fortebet

Abandi bantu 2 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abandi 77 barandura

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, abantu 4 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo uba 94 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 77 bose hamwe baba 8,460 mu bipimo 2,986 byafashwe.

Sponsored Ad

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo 2 barimo uw’imyaka 81 na 73 bo mu mujyi wa Kigali.

Abarwayi bashya babonetse IKigali: 22, Huye: 24, Musanze: 7, Rubavu: 7, Rusizi: 7, Kamonyi: 3, Kayonza: 2, Ruhango: 1, Nyamagabe: 1, Gakenke: 1, Kirehe: 1, Gicumbi: 1

Uyu munsi hakize abantu 56 mu masaha 24 ashize bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 6,598 naho abakirwaye ni 1,768.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, Abajyanama b’Ubuzima bagiye gutanga umusanzu wabo mu kwigisha abaturage no kubapima ibimenyetso by’iki cyorezo babasanze mu ngo aho batuye.

Ni gahunda yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu Rwanda hagamijwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutigisa Isi. Biri mu ntego kandi zo kwigisha abaturage kugira ngo birinde ndetse abanduye bakurikiranywe hakiri kare batarazahazwa n’icyo cyorezo.

Gahunda yo kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu kurwanya Covid-19 igiye gutangirirana n’abagera ku 1,000 bo mu turere 10 tw’igihugu ari two Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Burera, Musanze, Huye, Bugesera, Kirehe na Nyagatare.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 Abajyana b’Ubuzima 100 bo mu Karere ka Huye bahuguwe n’Umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bongererwa ubumenyi ku cyorezo cya Covid-19, bigishwa n’uko bazajya bapima ibimenyetso byayo basanze abaturage mu ngo.

Umuyobozi wa SFH mu Ntara y’Amajyepfo, Byiringiro Fidèle, yavuze ko abo Bajyanama b’Ubuzima bahuguwe bahabwa na bimwe mu bikoresho bazifashisha mu kwigisha abaturage kandi hari n’ibindi bazahabwa mu minsi ya vuba bazifashisha mu gupima ibimenyetso by’icyo cyorezo.

Ati “Uko ari Abajyana b’Ubuzima 100 bo ku Kigo Nderabuzima cya Mukura buri wese twamuhaye udupfukamunwa 100 n’umuti wo gusukura intoki kugira ngo bajye banereka baturage uko ukoreshwa. Bose kandi tuzabaha utwuma dupima umuriro kugira ngo bajye bapima abaturage babasanze mu ngo noneho batange amakuru ku babahagarariye, nabo bayageze ku kigo nderabuzima.”

Byiringiro avuga ko igikorwa Abajyana b’Ubuzima bagiye gukora kizafasha abaturage gusobanukirwa neza icyorezo cya Covid-19 bamenye n’uko bakirinda kandi n’amakuru kuri cyo amenyekane vuba.

Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bakorana n’Ikigo Nderabuzima cya Mukura mu Karere ka Huye bavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira Covid-19 bafite ibikoresho bikenewe.

Claude Twagiramungu ati “Ni igikorwa cyiza cyane kuko kigiye kutwunganira mu bikorwa twakoraga byo gufasha abantu kwirinda Covid-19 dufite ibikoresho. Tuzajya tubigisha tubapime umuriro noneho abafite ibimenyetso duhite dutanga amakuru ku kigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranwe hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko abaturage bazajya babasanga mu ngo kandi nibabona bafite ibikoresho bazarushaho kubagirira icyizere no kumva neza ibyo babigisha.
Ati “Umusanzu wacu ni uwo kubigisha no kumenya kare abafite ibimenyetso kugira ngo ubwandu budakwirakwira niba buhari.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata mu Bugesera, Dr Rutagengwa William, yavuze ko iyi gahunda yo gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima mu guhashya icyorezo cya Covid-19 izatanga umusaruro mwiza.

Yavuze ko babanje kujya babikorera ku bitaro ariko bigenda bibavuna cyane kuko abakozi ari bake, nyuma bijyanwa no bigo nderabuzima, ariko kuri ubu ubwo bigeze mu Bajyanama b’Ubuzima bizarushaho gukorwa neza.

Ati “Nta muntu uzarembera mu giturage kubera Covid-19 kuko Abajyanama b’Ubuzima bazajya basanga abantu mu ngo babigishe banabapime kandi batange amakuru ku kigo nderabuzima.”

Amakuru yose yatanzwe n’Abajyanama b’ubuzima azajya yoherezwa ku bitaro nabyo biyohereza ku rwego rw’igihugu.

Iyi gahunda izongerwamo no gukomeza kubigisha kuri gahunda zitandukanye harimo gukurikiranira umurwayi wa Covid-19 mu rugo (Home Based care) n’izindi hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo bazajya bakoresha telefone zabo zisanzwe. Ubwo buryo bwitwa ‘Digitisation of CHWs Education on Covid19 Outbreak’.

Nyuma ibyo bikorwa bizagurwa aho hazakurikiraho guhugura Abajyanama b’Ubuzima 20 000 mu gihungu hose ku ndwara zose harimo na Covid-19 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa