skol
fortebet

Abanduye Covid-19 mu Rwanda bamaze kurenga ibihumbi 10,ihitana 128

Yanditswe: Wednesday 13, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 13 Mutarama 2021,abantu 3 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 128 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 172 bakagera ku 10,122. Nta muntu n’umwe wakize iki cyorezo mu masaha 24 ashize.

Sponsored Ad

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagabo 3 barimo babiri b’imyaka 50 na 65 bo mu mujyi wa Kigali n’umwe w’imyaka 90 I Huye.

Abanduye bashya uko ari 172 babonetse I Kigali: 88, Huye: 33, Rwamagana: 15, Gicumbi: 12, Musanze: 6, Rubavu: 4, Nyagatare: 3, Muhanga: 3, Nyamasheke: 3, Burera: 2, Rusizi: 1, Karongi: 1, Gakenke: 1.

Umubare w’abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,020 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Polisi y’u Rwanda yaburiye abarwaye Coronavirus bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima bari mu ngo zabo, ariko ugasanga bitwara nk’abashaka kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ku buryo bashobora no kucyanduza abandi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo kuvurira abarwaye Coronavirus mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse magingo aya abarwayi 2 800 bari kwitabwaho hifashishijwe ubu buryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko igihe umuntu yasanzwemo Coronavirus agasabwa kuvurirwa iwabo ariko akarenga akajya mu ruhame kandi abizi ko arwaye, aba akoze icyaha gihanirwa n’amategeko aho kuba amakosa asanzwe.

Yagize ati “Ubundi byatangiye ari uko umuntu atinya Coronavirus akavuga ati ‘nayirwaye, reka ngume aha ndebe ko nanakira’. Urumva rero mu gihe wamaze gutinyuka ku buryo wayitera n’abandi. Turagira ngo tubihanangirize babyumve, niba usanganywe Coronavirus ntujye mu bitaro, Urwego rubishinzwe rukakubwira ko ugomba kujya iwawe ukaharwarira cyangwa se ukahaguma, ntabwo ugomba kuharenga.”

Yakomeje agira ati “Turagira ngo rero tuvuge ko nta mpamvu y’uko wafatwa nk’aho washatse gutera abandi Coronavirus kugeza ubwo amategeko azagukurikirana. Urumva noneho biba byabaye icyaha ntabwo ari amakosa asanzwe cyangwa amakosa y’amande asanzwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari abarwariye mu ngo usanga bahirahira bakajya hanze kandi babizi ko barwaye, avuga n’ubwo umuntu yaba yumva atarembye ariko kujya mu bandi bishobora kubakururira ibyago byo kwandura Coronavirus bishobora no kubahitana.

Yagize ati “Abantu nk’abo barahari ariko si benshi. Izo ngero twatangiye kuzibona ndetse turakorana na Polisi, abo bigaragayeho hari amategeko abahana, ariko twe nk’abantu bareba iby’ubuzima, twifuza ko umuntu wumva arwaye asabwa kuguma mu rugo. N’ubwo nta bimenyetso ashobora kugaragaza, ashobora kwanduza abantu benshi.’

Akomeza agira ati “Niba twamumenye nagume mu rugo, si umwanya wo kuduca inyuma asa nk’aho ari twe yihisha; abaganga cyangwa polisi.”

Yongeye kwibutsa abantu ko mu gihe umuntu agize uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, aba ari kugira uruhare mu burwayi bw’abandi bashobora no kuzitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa