skol
fortebet

Abantu 111 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 35 barayikira

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021 habonetse abarwayi bashya 111 ba COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura uba 23,152.Nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki cyorezo ariyo mpamvu abapfuye bagumye kuba 314.

Sponsored Ad

Abakize uyu munsi ni 35 mu gihe abamaze gukira bose babaye 20,870.Abakirwaye ni 1,968 barimo 5 barembye.Hafashwe ibipimo 6,052 mu masaha 24 ashize.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura imiti muri Kenya, cyamaganye raporo ivuga ko urukingo rwa AstraZeneca rumaze guhitana abantu.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’icyo kigo,Dr Peter Ikamati,yavuze ko umukozi wo kwa muganga uheruka gupfa wari watewe urwo rukingo,bikekwa ko yagize ikibazo cyo gukuramo inda mu gihe yari agiye kubyara maze agapfa.

Umuyobozi Mukuru ukuriye Ikigo kigenzura imiti, Fred Siyoni, yamaganye aya makuru avuga ko habayeho gutanga amakuru nabi.

Ati “Iki kigo kirifuza gutanga gushyira mu mucyo ibintu , ko habayeho gutangaza amakuru nabi ku ngaruka zakurikiye ikingirwa , maze hatangazwa ko byateye urupfu. Abatangajwe ko bagizweho ingaruka nyuma yo gukingirwa bakozweho iperereza kandi nta n’umwe muri abo byateye urupfu.”

Hashize iminsi mike muri Kenya hatangajwe ko umuforomo wakoraga muri bimwe mu bitaro byo mu Karere ka Uasin Gishu, mu Burengezuba bwa Kenya yitabye Imana , bigakekwa ko yaba yari yishwe n’Urukingo rwa AstraZeneca .

OMS yasabye abagore bitegura kubyara ko bagomba gukingirwa COVID-19 mu gihe cyose ibyiza byo guhabwa urukingo biruta ibyago rushobora kubateza .

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ikibazo cyo kuvura kw’amaraso nk’uko byagaragaye mu bihugu bimwe m by’I Burayi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa