skol
fortebet

Abantu 179 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe 130 bayikize

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda, mu gihe habonetse abarwayi bashya 179 n’abakize 130.
Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,892 barimo 5 barembye.
Uyu munsi hafashwe ibipimo 5,266 ijanisha ku bandura ryabaye 3.4%.
Amakuru kuri Covid-19:
Habonetse abanduye bashya:179 Abanduye bose:23,041 Hakize:130 Abakize bose:20,835 Hapfuye:0 Abamaze gupfa bose: 314 Abakirwaye:1,892 Abarembye:5 Abakingiwe bashya:0 Abakingiwe kuva ku wa (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda, mu gihe habonetse abarwayi bashya 179 n’abakize 130.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,892 barimo 5 barembye.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 5,266 ijanisha ku bandura ryabaye 3.4%.

Amakuru kuri Covid-19:

Habonetse abanduye bashya:179
Abanduye bose:23,041
Hakize:130
Abakize bose:20,835
Hapfuye:0
Abamaze gupfa bose: 314
Abakirwaye:1,892
Abarembye:5
Abakingiwe bashya:0
Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe, isaba buri wese kuzirikana no kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yakanguriye abaturarwanda bose gufatanya bakarwanya uburyo bwose bugamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gupfobya Jenoside.

Yagize ati: “Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye kandi kibabaje aho abantu bibuka bakanaha icyubahiro inshuti n’abavandimwe babo bakundaga babuze ubuzima mu mwaka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihe cyo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba abaturarwanda kurwanya no gutanga amakuru aho bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abarokotse, kurwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bose bakora ibikorwa bigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.”

CP Kabera yibukije abantu ko ibyo bikorwa byose ubikoze iyo abihamijwe n’amategeko abihanirwa hakurikijwe amategeko. Yasabye abantu kujya bahita batanga amakuru bahamagara kuri telefoni za Polisi 112 (umurongo utishyuzwa), 0788311155 cyangwa bakifashisha indi mirongo ya telefoni ya Polisi ikoreshwa n’abapolisi mu turere cyangwa se bagatanga amakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwinjiye mu bihe bikomeye byo kwibuka, abantu bagomba gukomeza kuzirikana ko u Rwanda rucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Yabasabye kwibuka ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati: “Tugiye mu bihe bibabaje byo kwibuka no kunamira inshuti zacu n’abavandimwe, ariko nanone birahurirana n’uko Igihugu kikirimo kurwana n’icyorezo cya COVID-19. Iki cyorezo kiradusaba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda ku rwego rwo hejuru, tukabikora twubahiriza neza ayo mabwiriza.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, imihango yo kwibuka abantu bayikurikiranira ku ma radiyo n’amatelevisiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari aho bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), abantu bazakurikirana imihango bari mu ngo zabo, gusura inzibutso bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 hatarenze abantu 20. Twibuke ariko tunirinda kwandura Koronavirusi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Bizimana Jean Damascène, na we ashimangira ko ibizakorwa byose mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirizwa ingamba zashyiriweho kwirinda COVID-19 n’uko zizagenda zivugururwa.

Imihango yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 birakorwa ku rwego rw’Igihugu aho kuba no mu turere n’imirenge nk’uko byajyaga bikorwa mu bihe byashize.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo ku rwego rw’Igihugu uwo muhango utangirizwa ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ruri ku Gisozi, abaturarwanda bakawukurikira kuri radiyo na televiziyo zitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari mu ngo zabo.

Dr. Bizimana yavuze ko mu minsi 100 izindi mpinduka zihari, ugereranyije n’umwaka ushize, ari uko abantu n’imiryango bashobora kuzajya kunamira ababo ku nzibutso, bakahashyira indabo, ariko bakubahiriza umubare n’ubundi uteganyijwe mu bigendanye n’amabwiriza yo gushyingura mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa