skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 hakira abandi 389 mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 04 Mutarama 2020,abantu baBIRI bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 210,mu gihe abanduye bo biyongereyeho 154 bagera ku 15,988. Abarembye ni 17.

Sponsored Ad

Abamaze gukira biyongereyeho 389 bagera ku 11,352.Abakirwaye ni 4,426.

Minisante yagize iti "Twihanganishije imiryango y’umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 56 (i Muhanga) bitabye Imana".

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rufite ku kuba hari abaturage bashobora kwanga guhabwa urukingo rwa COVID-19 ndetse ko yiteguye kurufata bwa mbere kugira ngo atange urugero ku bashidikanya ko rushobora kubagiraho ingaruka.

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, cyagarutse ku buryo Afurika yiteguye gutanga urukingo rwa COVID-19.

Abagitanze barimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na mugenzi we wa Malawi, Khumbize Kandondo Chiponda n’Umuhuzabikorwa wa OMS mu Ishami rishinzwe gutanga Inkingo muri Afurika, Dr Richard Mihigo.

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira urukingo kandi kurubona bizatuma rwitwara neza mu kurinda abakozi bahura n’abantu benshi mu rugamba rwo guhashya COVID-19.

Ati “Twishimiye ko tuzashobora gukingira abaganga, abaforomo, abajyanama b’ubuzima n’abandi bakurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kurwanya Coronavirus. Kubona urukingo, biraduha icyizere ko bizagabanya ingano y’abicwa na Coronavirus.’’

Minisitiri Dr Ngamije aheruka gutangaza ko nibura tariki 15 Gashyantare 2021, u Rwanda ruzaba rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus, zigera ku bihumbi 102.

Inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ni izakozwe n’Uruganda rwa Pfizer/BioNTech, zizanatangwa mu bihugu birimo Tunisia, Afurika y’Epfo na Cap Vert.

Nubwo igihugu cyiteguye kwakira inkingo hari abagaragaje ko batiteguye kuzifata bitewe n’imyemerere yabo.

Kuri iyi ngingo, Minisitiri Dr Ngamije, yavuze ko abaturage bakwiye guhabwa amakuru mbere yo gukingirwa.

Ati “Icyiza ni uko bizera serivisi z’ubuzima mu gihugu, uru rukingo si urwa mbere tugiye kuzana, bazi neza ko dufite uburyo bwo kubigenzura. Hari Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (FDA), kigenga kandi cyagize uruhare mu iyemezwa ry’uru rukingo cyibanda ku byagaragajwe ahandi. Biha icyizere abaturage ko urukingo rwujuje ibisabwa.’’

Muri iyi myiteguro yo kwakira urukingo, ku wa 3 Gashyantare 2021, habaye inama yahuje abaganga bose mu gihugu baganirizwa n’abarimo umwe mu nzobere muri Yale University wakoze iperereza ku rukingo rwa Pfizer, abaganiriza ibyo bashobora gusangiza abandi bakozi bo kwa muganga.

Ati “Hakenewe ko abakozi bo kwa muganga batanga amakuru yizewe kuko bashobora kuba umuyoboro mwiza wo kuyatanga. Tuzanakorana n’abayobozi nk’ibisanzwe, kuko mu bukangurambaga nk’ubu twinjizamo inzego zitandukanye. Nta mpungenge dufite ko abantu bazatinya uru rukingo. Nzishimira gukingirwa bwa mbere, kugira ngo ntange urugero.’’

Asubiza ku itsinda ry’abantu bagaragaje ko batiteguye kwakira urukingo, yasobanuye ko iyo ari imyumvire idakwiye.

Yagize ati “Ni itsinda rito rwose, hari abantu bavanga ibyo Bibiliya ivuga n’ibiri kuba kandi atari byo. Abayobozi bose b’amadini bari gutanga umusanzu wabo kandi nta kibazo kirimo. Aba ni abantu bafite imyumvire, tugomba kugabaniriza tukabereka ko nta kibazo kirimo.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, na we yashimangiye ko bari gukorana na UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa ngo abaturage babone amakuru yizewe ajyanye n’inkingo.

Ati “Tugomba kubakira ku myemerere y’Abanyafurika, abana babo mu kubafasha kumva ko habaye ikidasanzwe mu gukora uru rukingo mu buryo bwihuse. Tuzi neza ubuziranenge bwazo kandi twize neza ingaruka bishobora kubagiraho n’uko zavanwaho.’’

U Rwanda rufite intego yo gukingira abaturage 60% ariko rukomeje gushaka ubushobozi buzarufasha kurenza uwo mubare. Mu mpera za Gashyantare, Leta yiteguye kwakira izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa