skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 58 barayandura

Yanditswe: Sunday 25, Apr 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, abantu babiri bahitanwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze guhitanwe n’icyo cyorezo ugera kuri 330.Abahitanwe n’iki cyorezo n’aba bagore babiri b’imyaka 66 na 56 bo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 58 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, byatumye abamaze kwandura mu Rwanda bose bagera ku 24,593 guhera muri Werurwe 2020.
Hatangajwe abantu 75 bashya bakize icyo cyorezo, bityo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, abantu babiri bahitanwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze guhitanwe n’icyo cyorezo ugera kuri 330.Abahitanwe n’iki cyorezo n’aba bagore babiri b’imyaka 66 na 56 bo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 58 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, byatumye abamaze kwandura mu Rwanda bose bagera ku 24,593 guhera muri Werurwe 2020.

Hatangajwe abantu 75 bashya bakize icyo cyorezo, bityo abamaze gukira muri rusange ni 22,941 bangana na 93.2%. by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, bityo abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,322 barimo batandatu barembye.

Abarwayi bashya babonetse uyu munsi barimo abo mu Karere ka Gicumbi 9, Kirehe 7, Nyanza 7, Karongi 6, Huye 5, Umujyi wa Kigali 4, Rutsiro 4, Ngoma 4, Gisagara 3, Rubavu 2, Ruhango 2, Nyamagabe 1, Burera 1, Nyaruguru 1, Nyamasheke 1 na Ngororero 1.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,289,120 birimo 4,341 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Abashinzwe ubuziranenge bw’imiti bo muri Amerika bakomoreye urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J) rwa Covid-19 rwari rumaze iminsi 11 rwarahagaritswe, ariko bazarwongeraho ikirango kivuga ku byago by’imbonekarimwe cyane byo kuvura kw’amaraso rushobora guteza.

Mbere yaho, akanama k’ikigo cy’Amerika cyo guhashya indwara no kuzirinda (CDC) kari kemeye ko rwongera gutangira gukoreshwa muri Amerika.

Abantu 15 - mu bagera hafi kuri miliyoni 8 bahawe urwo rukingo - bagize ikibazo gikomeye cyo kuvura kw’amaraso nyuma yo kuruhabwa.

Muri iki cyumweru, ikigo cy’Uburayi kigenzura ubuziranenge bw’imiti na cyo cyakuyeho ihagarikwa ry’urukingo rwa J&J.

Muri uku kwezi, abagenzuzi b’imiti b’i Burayi banavuze ko hari isano iri hagati yo kuvura kw’amaraso kw’imbonekarimwe n’urukingo rwa AstraZeneca rwa Covid-19, ariko basanga inyungu zo kurukoresha ziruta ibyago rushobora guteza.

Ku wa gatanu nyuma ya saa sita, ikigo CDC n’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) byahise byemeza inama yagiwe n’akanama njyanama ka CDC.

Katoye ku majwi 10 kuri 4 atabyemeje ko urwo rukingo rukomeza gukoreshwa ku bantu bafite imyaka 18 n’abayirengeje, bijyanye n’uruhushya rwari rwatanzwe mbere.

Icyo cyemezo gisobanuke ko doze zitari munsi ya miliyoni 10 z’urukingo J&J, zakuwe mu ruganda rw’iyo kompanyi ruri mu Buholandi, zishobora guhita aka kanya zikwirakwizwa mu bice bitandukanye by’Amerika.

Ku wa gatanu, abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi batahuye abandi bantu icyenda bagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.

Biyongereye kuri batandatu bari basanzwe baragaragaye muri Amerika kuva mu kwezi kwa kabiri ubwo abagenzuzi b’imiti bemeraga ikoreshwa ry’urwo rukingo.

Abo bose ni abagore, biganjemo abafite munsi y’imyaka 50. Batatu muri bo barapfuye, naho barindwi baracyari mu bitaro.

Hafi 12 muri abo bagore bagize icyo kibazo cyo kuvura kw’amaraso ni abafite hagati y’imyaka 30 na 39.

Barindwi muri abo bafite umubyibuho ukabije, babiri bafite ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso, naho babiri bandi bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bunyuze mu kanwa (oral contraceptives), nkuko abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi babivuze.

Abategetsi bo mu kigo CDC ku wa gatanu bagaragaje amakuru yuko hari n’ukuvura kw’amaraso gucye kurimo gusuzumwa mu bagabo.

Banavuze ko ari ingenzi ko abagore bamenyeshwa ibyago bashobora guhura nabyo nyuma yo guhabwa urwo rukingo kugira ngo bafate icyemezo niba bashobora gushaka izindi nkingo aho gukoresha urwo rwa J&J.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa