skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda mu gihe harembye abantu 13

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

Abantu babiri bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 270 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 120. Abarembye ni 13, naho abakize ni 122.Abakirwaye ni 1,476.

Sponsored Ad

Hakingiwe abantu 11.371.Abishwe na Covid-19 n’abagabo babiri b’imyaka 70 na 64 bo mu mujyi wa Kigali.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 mu bantu z’ingeri zitandukanye, aho Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali 1600 bahawe urukingo, gahunda igomba no gukomereza mu bindi bice by’igihugu.

Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n’urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n’uko bahura n’abantu benshi umunsi ku wundi.

Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y’ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

Ati “Mbonye nta kibazo nta n’ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk’abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

Ati “Kubera ko duhura n’abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.”

Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk’imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n’ijire nshya.

Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n’urwa Pfizer-BioNTech.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa