skol
fortebet

Abantu 40 banduye COVID-19 mu Rwanda abandi 10 barayikira

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 4 Mata 2021, mu Rwanda abantu 10 bakize Covid-19. Abayanduye ni 40 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,351. Abakirwaye bose hamwe ni 1,491.

Sponsored Ad

Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Guverinoma ya Tanzania yashyizeho amabwiriza mashya yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus arimo kuba umuntu uzajya winjira muri iki gihugu avuye mu mahanga azajya abanza kujya mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’iki gihugu rivuga ko aya mabwiriza by’umwihariko aya gushyirwa mu kato areba abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga aho bazajya basabwa kubanza kwerekana icyangombwa cy’uko bapimwe Covid-19.

By’umwihariko abaturuka mu bihugu birimo ubwandu bwinshi bwa Covid-19, bazajya babanza kongera kwipimisha bakigera muri Tanzania.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Prof Abel Makubi, rivuga ko ayo mabwiriza agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri.

Aya mabwiriza ashyizweho ku buyobozi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan wagaragaje itandukaniro hagati ye n’ubuyobozi bwa Magufuli yasimbuye wavugaga ko icyorezo cya Covid-19 gitsindwa n’amasengesho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa