skol
fortebet

Abantu 42 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe abakize ari 47

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda kuko abo imaze gutwara ubuzima bakiri 349. Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 42 mu gihe abantu bakize ari 47.
Abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,237 barimo batatu barembye. Abarwayi benshi babonetse mu gace kamwe ni 9 babonetse mu Karere ka Kirehe.
Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,242 muri bo hakaba harembye abantu 2. Uyu munsi nta muntu n’umwe wahitanywe n’icyo cyorezo, (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda kuko abo imaze gutwara ubuzima bakiri 349. Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 42 mu gihe abantu bakize ari 47.

Abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,237 barimo batatu barembye.
Abarwayi benshi babonetse mu gace kamwe ni 9 babonetse mu Karere ka Kirehe.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,242 muri bo hakaba harembye abantu 2. Uyu munsi nta muntu n’umwe wahitanywe n’icyo cyorezo, bityo umubare w’abamaze guhitanwa na cyo wagumye kuri 349 bangana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 8, mu Karere ka Karongi 4, Kirehe 4, Burera 3, Muhanga 3, Gakenke 2, Huye 2, Rusizi 2, Nyamagabe 1, Nyaruguru 1.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,406,017 birimo 5,125 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa