skol
fortebet

Abantu 66 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 102 barakira

Yanditswe: Saturday 15, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 ba COVID-19 mu Rwanda.
Abakize ni 102, batumye abamaze gukira bagera ku mpuzandengo ya 94.6%.Uyu munsi nta muntu wapfuye, abamaze gupfa ni 343, mu gihe abakirwaye ari 1,062 barimo 2 barembye.
Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 66 ba COVID-19 mu Rwanda.

Abakize ni 102, batumye abamaze gukira bagera ku mpuzandengo ya 94.6%.Uyu munsi nta muntu wapfuye, abamaze gupfa ni 343, mu gihe abakirwaye ari 1,062 barimo 2 barembye.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 162 barimo miliyoni zirenga 140 z’abakize ndetse na miliyoni 3.3 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa