skol
fortebet

Chelsea FC yasanze Manchester City ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2021

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yongeye kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho muri 2012 nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League cyane ko mu mukino ubanza wabereye muri Espagne banganyije igitego 1-1.

Sponsored Ad

Chelsea yakinnye umukino wo gushyira hamwe,yasaruye kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye Real Madrid ifite ibi bikombe inshuro 13 mu gihe iyi yo imaze kugitwara inshuro 1 yonyine.

Mbere y’uyu mukino,Chelsea yari imaze guhura na Real Madrid inshuro 4 ariko nta na rimwe yigeze itsindwa n’iyi kipe yo muri Espagne kuko yatsinze 2 inganya 2.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatatu,Real Madrid yatangiye umukino ihererekanya cyane kurusha Chelsea ariko ntiyigeze ikora uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego nkuko isanzwe ibizwiho.

Chelsea yari ifite gahunda mu mikinire yagerageje guhagarara neza mu kibuga ndetse icungira ku mipira Real Madrid itakaje byatumye ku munota wa 19 ibona igitego ariko umusifuzi yemeza ko Timo Werner wagitsinze yaraririye.

Ku munota wa 28 w’umukino,Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Timo Werner ku mupira watewe mu izamu na Kai Havertz ukubita umutambiko ugarukira uyu rutahizamu awushyira mu nshundura.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Nubwo Madrid yarimo umwenda ndetse ishaka kwishyura nibura ngo umukino ujye mu minota 30 y’inyongera,yagaragaje urwego rwo hasi cyane mu minota yakurikiyeho kuko igikomeye yakoze kwari uguhererekanya kurusha kugera imbere y’izamu ngo ishake ibitego.

Chelsea itagikina umupira uryoheye ijisho,yari nziza ku bijyanye no guhagarara mu kibuga ndetse no kwambura umupira byatumye Madrid itabona iho imenera ngo yugarize izamu ryayo.

Umutoza Zidane yagerageje kwinjizamo ba rutahizamu barimo Rodrigo,Asensio na Mariano n’abandi bakinnyi bubaka umukino nka Valverde ariko Chelsea y’abakiri bato yamugoye cyane.

Ku munota wa 86,Chelsea yatsinzeigitego cya kabiri cyaturutse ku mupira wazamukanwe na N’golo Kante wahereje Christian Pulisic nawe awuhereza Mason Mount warebaga izamuryambaye ubusa ashyiramo igitego cya kabiri.

Ibi byahise bishimangira ko Real Madrid isezerewe ikwiriye kujya gutegura umwaka utaha cyane ko n’umukino warangiye ari 2-0 byiyongereye kuri 1-1 amakipe yombi yanganyije mu mukino ubanza biba 3-1 bya Chelsea.

Ibi bivuze ko umukino wa nyuma uzahuza amakipe yo mu Bwongereza gusa kuwa 29 Gicurasi 2021 Istanbul muri Turkia.

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI

Chelsea XI: Mendy, Rudiger, Silva, Christensen, Chilwell, Jorginho, Kante, Azpilicueta, Mount, Havertz, Werner.

Real Madrid XI :Courtois, Militao, Ramos, Nacho, Mendy, Modric, Casemiro, Kroos, Hazard, Benzema, Vinicius.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa