skol
fortebet

Guma mu rugo yuzuye turayikozaho imitwe y’intoki-Minisitiri Busingye

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yahishuye ko kuba benshi mu Banyarwanda baranze kumvira amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bigiye gutuma Guma mu rugo mu gihugu cyose igaruka.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatanze kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020,Minisitiri Busingye yahishuye ko nyuma yo kwigisha no gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus abantu ntibabyemve,hagiye gukurikiraho Guma mu rugo yuzuye.

Ubutumwa bwa Busingye bugira buti “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

Mu mujyi wa Kigali niho iki cyorezo gikomeje guca ibintu kuko abantu asaga 287 bamaze kwandura iki cyorezo mu minsi 3 gusa biganjemo ababonetse mu isoko ryo kwa Mutangana i Nyabugogo no mu isoko rikuru ry’umujyi wa Kigali.Aya masoko yahise afungwa.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

Mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa